Print

Indege ya kompanyi Air India yakoze impanuka bamwe mu bari bayirimo bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 1529

Iyi ndege yavaga I Dubai yerekeza ahitwa Calicut hazwi cyane nka Kozhikode mu ndege,yakoze impanuka ubwo yari igeze kuri kiriya kibuga cy’indege igwa mu mugezi abantu 3 barimo na pilote wayo bahita bahasiga ubuzima.

Abashinzwe kuzimya umuriro n’imbangukiragutabara 24 bahise batabara bihuse bagerageza kurokora abantu babajyana kwa muganga.

Nkuko amakuru aturuka mu Buhindi abisobanura,abantu 3 bahise bapfira muri iyi mpanuka barimo na Pilote wayo hanyuma abandi 35 barakomereka.

Umwe mu bayobozi b’iyi Kompanyi yagize ati “Turacyashaka abantu 100.”.Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka bitewe n’ikirere kibi cyane ko hagwaga imvura nyinshi.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’indege zitwara abasivili nuko iyi ndege yageze ku kibuga imvura nyinshi irimo kugwa inanirwa guhagarara bituma ikomeza kwiruka irenga umuhanda niko kugwa mu mugezi icikamo kabiri.

Aba bantu 191 barimo abana 10,abakora mu ndege 6 n’abandi bagenzi basanzwe.