Print

Manchester City na Lyon zasezereye ibihangange muri Champions League rugikubita

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2020 Yasuwe: 1781

Ku rundi ruhande ikipe ya Lyon itunguye benshi mu bakunzi ba ruhago isezerera Juventus ibifashijwemo n’igitego yatsindiye hanze cyane ko amakipe yombi yanganyije 2-2 mu mikino yombi.

Ikipe ya Real Madrid yari yitezwe na benshi ko yishyura ibitego 2-1 yatsindiwe ku kibuga cyayo ndetse ikabasha no kurenza,yahuye n’uruva gusenya kuko myugariro wayo Raphael Varane yihereye Manchester City ibitego 2 kuri kimwe bayitsinze.

Rugikubita ku munota wa 09,Raphael Varane yaherejwe umupira mu rubuga rw’amahina na mugenzi we aho kuwutera imbere awakwa na Gabriel Jesus wahise ahereza Raheem Sterling wari uhagaze wenyine atsinda igitego cya mbere cya Manchester City.

Nyuma y’iki gitego,Real Madrid nk’ikipe nkuru yagerageje kugaruka mu mukino ndetse ibona amahirwe menshi yo gutera mu izamu gusa igorwa n’umunyezamu Ederson wa Manchester City.

Kera kabaye ku munota wa 28 yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo na Karim Benzema ku mupira mwiza yahawe na Rodrygo Goes ku mutwe awuboneza mu nshundura.

Real Madrid yatengushywe no hagati hayo by’umwihariko Casemiro igenderaho,yongeye gutenguhwa bikabije na myugariro wayo Raphael Varana wahereje umupira myugariro Gabriel Jesus ku munota wa 68 atsindira Manchester City igitego cya kabiri cyasezereye bidasubirwaho Zidane n’abasore be.

Kuva Zidane yagirwa umutoza wa Real Madrid ntiyari yagasezererwa muri Champions League kuko yatwaye 3 zikurikiranya ahita asezera ariko yagarutse ntibyamukundira asezererwa na Manchester City ku bitego 4-2 mu mikino yombi.

Real Madrid yagowe no kubura myugariro akaba na kapiteni wayo Sergio Ramos kuko agira ubuhanga bwo kuyobora ubwugarizi bwakoze amakosa menshi iri joro.

Indi kipe yakoze amateka ni Lyon yasanze Juventus ku kibuga cyayo ikayinjiza igitego mu bitego 2-1 yayitsinze.

Lyon yari imazeigihe kinini iryamanye igitego 1-0 yatsinze mu mukino ubanza,yaje ku kibuga cya Juventus ishaka kwinjiza igitego kugira ngo irebe ko yagera muri ¼ .

Ibi yaje kubigeraho ku munota wa 12 ubwo yabonaga penaliti ku ikosa Bentancur yakoreye kuri Memphis Depay hanyuma uyu Depay yinjiza neza iyi penaliti.

Iki gitego cyahise giha akazi gakomeye Juventus yahise isabwa ibitego 3-1 kugira ngo ikomeze.

Juventus yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 43 w’umukino kuri Penaliti yinjijwe neza na Cristiano Ronaldo nyuma y’aho Depay akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Juventus yagarutse mu gice cya kabiri ishaka ibitego bibiri ndetse hakiri kare cyane ku munota wa 60 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Cristiano Ronaldo ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Lopes ntiyabasha kurikuramo.

Guhera kuri uyu munota,Juventus yashatse bukware igitego cy’intsinzi iraheba cyane ko Lyon yashize imbaraga nyinshi mu kugarira no gutinza umukino cyane.

Lyon yongeye kugera muri ¼ yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2009/2010 ibifashijwemo n’igitego cyo hanze kuko mu mikino yombi amakipe yombi yanganyije 2-2.