Print

Umupolisi ari mu mazi abira nyuma yo gufata abakobwa babiri bari munsi y’imyaka kubera kumwima ibintu

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2020 Yasuwe: 2663

Ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama, umupolisi Wesley Cheti yibasiye mugenzi we, Inspector Joseph Kamitha, OCS wa sitasiyo ya Polisi ya Kimanjo, Kamitha nyuma y’uko amubajije impamvu yafashe akanambika amapingu abakobwa babiri bakiri batoya.

Ku wa gatatu, tariki ya 5 Kanama, aba bakobwa bombi bafite imyaka 16, bakaba ari abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisubuye, bavuze ko Cheti yabasabye ko baryamana, ariko baramuhakanira.

Raporo ya polisi kuri iki kibazo yakozwe ku wa Kan, irangwa na OB No. 07/06/08/2020 kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimanjo igira iti:

Igihe OCS Joseph Kamitha yabazaga ibirego by’aba bakobwa, Wesley Cheti yararakaye ahita yishora kuri shebuja aruma amuruma umunwa n’igice cy’ibumoso cy’igituza. OCS Joseph Kamitha yajyanywe mu bitaro bya Kimanjo Sub-County, ari naho yavuriwe kugeza yorohewe aho kuri ubu ameze neza.

Cheti yatawe muri yombi afungirwa ku biro bya polisi mu gihe iperereza ku birego by’abo bana bato ndetse n’ubugome bwakorewe Joseph Kamitha rigikomeza.