Print

Umugabo n’umugore bamaze igihe bacana inyuma rwihishwa bahuriye muri Lodge bari kumwe n’abakunzi babo bavuye kubikora

Yanditwe na: Martin Munezero 8 August 2020 Yasuwe: 4281

Umugabo n’umugore bari bamaze igihe bacana inyuma rwihishwa bakguye mu kantu ubwo bakubitiraniraga muri Lodge bombi hamwe n’abakunzi babo bazi ko bari bagiye gucana inyuma rwihishwa.

Umugabo wabibonye n’amaso ye avuga ko uugabo yari umushoferi wa Matatu mugihe umugore yakoraga mu iduka rya MPESA.

Ibintu byagenze nabi nyuma yuko bombi bahuye ubwo basohokaga mu byumba bari barimo nyuma yo kugira ibihe byiza n’abo bakunzi babo. Bombi bariye karungu batangira guterana ibitutsi, abo bacanaga inyuma bacaho banyonyomba barigendera.

Umugabo yavuze ko yagiye akeka umugore we rimwe na rimwe nyuma yuko imico ye ihindutse mu rugo, avuga ko mu ntangiriro yasangiraga telefoni n’umugore we mu bwisanzure ariko bigeze aho umugore we ashyiramo ijambo ryibanga ku buryo atari akiyikoraho.

Umugabo yavuze ko bari bamaze igihe bagenda bahura n’ibibazo byinshi mu mubano wabo

Muri uko guterana amagambo n’ibitutsi, babonye umubare w’abantu bari bahateraniye utangiye kuba munini bahitamo bombi guhaguruka baragenda, kuko batinyaga guteranya imbaga no kuba bahanwa.