Print

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yabaye umuntu wa 06 wahitanwe na Coronavirus mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2020 Yasuwe: 3503

Abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bose ni 2,134.Uyu munsi kandi hakize abantu 3 bituma umubare w’abantu bamaze gukira bose baba 1,300.Abakirwaye ni 828.Abamaze gupfa ni 6.

MINISANTE yatangaje ko uyu muntu wapfuye yari umugabo w’imyaka 51 wari utuye i Kigali.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Nubwo umubare w’abandura Covid-19 ku mugabane wa Afurika ugenda wiyongera umunsi ku munsi, Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC kigaragaza ko umubare w’ibipimo bifatwa kuri uyu mugabane ukiri hasi dore ko ibihugu 10 byonyine birimo n’u Rwanda byihariye 80% by’abanyafurika bose bapimwe covid-19.

Africa CDC ivuga ko mu baturage ba Afurika barenga miliyari, abamaze gupimwa Covid-19 ari miliyoni icyenda gusa, kandi nabo biganje mu bihugu bike birimo u Rwanda rwamaze gufata ibipimo 289,153 byasize byemeje ko abagera ku 2128 banduye Covid-19, Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana, Maroc, kenya, Ethiopia, Uganda, Ibirwa bya Maurice na Misiri.

Kuba ubushobozi bwo gupima abantu benshi bukiri hasi, nibyo uyu muryango uheraho uvuga ko n’umubare w’abanduye iki cyorezo muri Afurika ushobora kuba urenga uwo ubuyobozi butangaza.

Impamvu iki kigo gitangaza zituma ibipimo bikiri hasi ku mugabane wa Afurika harimo ubukene bwa guverinoma zimwe na zimwe, ibibazo by’umutekano muke ndetse na zimwe muri guverinoma z’ibihugu zinangira zikanga kwishyira ku karubanda.

Africa CDC itangaje ibijyanye n’umubare w’ibipimo bito bifatwa muri Afurika, mu gihe hashize iminsi mike umubare w’abanduye icyorezo cya Covid-19 muri Afurika urenze miliyoni imwe naho abo imaze guhitana bo bakaba bari hejuru y’ibihumbi 21.