Print

Kigali:Amasibo 4 muri Kicukiro yakuwe muri Guma mu rugo imidugudu 3 ya Muhima igumamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2020 Yasuwe: 541

Itangazo rya MINALOC ryo kuri iki Cyumweru rivuga ko iyi myanzuro yashingiye ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali.

Rigira riti “Guhera uyu munsi tariki ya 9 Kanama 2020, Amasibo (Ubutwari, Icyerekezo, Gukunda Igihugu) yo mu mudugudu wa Kabutare mu Kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro akuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.”

Rikomeza rivuga ko Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’Intiganda yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yo izakomeza kuguma muri gahunda ya Guma mu rugo, kugeza igihe bizemerezwa n’inzego z’ubuzima ko igomba kuyivamo.

Izi ngamba zitangajwe mu gihe Kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda byatangajwe ko umuntu wa gatandatu yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus. Yari umugabo w’imyaka 51 w’i Kigali.

Ubu mu Rwanda gi harabarurwa abantu 2134 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 1300 naho abakirwaye ni 828. Hamaze gufatwa ibipimo 293.605.