Print

Karekezi Olivier wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Kiyovu Sports yageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2020 Yasuwe: 1969

Karekezi Olivier yahagurutse muri Suède ku wa Gatanu w’iki cyumweru yari yitezwe mu Rwanda ku wa Gatandatu ariko ntibyakunze kubera nyuma yo kugera mu Bubiligi, yamenye ko icyangombwa yipimishirijeho Coronavirus cyarangiye biba ngombwa ko ashaka ikindi.

Iki cyangombwa yaje kukibona bimufasha kugera I Kigali ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho agomba guhita ajya mu kato k’iminsi 2 muri The Mirror Hotel, hakarebwa niba nta cyorezo cya Coronavirus yazanye.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi agiye gusanga Kiyovu Sports yariyubatse kuko yaguze abakinnyi barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports, Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC.

Hari kandi Bigirimana Abed wavuye mu Burundi ndetse na Ngandu Omar wakiniye APR FC na AS Kigali.