Print

Eddy Kenzo azajya mu buhungiro Bobi Wine naba Perezida wa Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 1591

Ibi Eddy Kenzo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri telefoni, avuga ko Bobi Wine ari mubi kurusha Museveni. Yagize ati:

Reka mbabwire, Bobi Wine naramuka abaye Perezida nzava muri iki gihugu. Sinaguma muri Uganda, Bobi Wine ni mubi kurusha Museveni.

Kenzo yavuze ko n’ubwo Museveni hari byinshi yiyemeje kugeza kuri Uganda ntabigereho, ari mwiza kurusha Bobi Wine ufata abantu nk’umwanda nta n’imbaraga z’ubuyobozi afite. Ati:

Azavamo muyobozi ki niba yitwara gutya nta mbaraga za politiki? Bobi Wine yifitemo ingeso ya “ntacyo bimbwiye”, ese abaye umuyobozi ntitwarira ubuzima bwacu bwose?

Kenzo avuga ko Bobi Wine asuzugura ndetse na we ubwe yamusuzuguye ubwo yamwandikiraga ubutumwa bugufi kenshi ntamusubize. Ati:

Nanjye ubwanjye noherereje Bobi Wine kenshi ubutumwa bw’amajwi musaba ko twakorana nk’abahanzi ntiyansubiza. Byarambabaje, aba yumva ko akomeye abandi bahanzi tugomba kumupfukamira.

Si Eddy Kenzo uvuga iby’ubwiyemezi n’ubwibone bwa Bobi Wine gusa, kuko mu minsi ishize hari n’abadepite bamushinje kwiremereza no kumva ko ari hejuru y’abandi banyagihugu.