Print

RBC yahishuye igihe umupira w’amaguru mu Rwanda uzemererwa gukinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2020 Yasuwe: 4782

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cyitwa Café Sports cyabaye kuri iki Cyumweru kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Nsanzimana Sabin uyobora RBC, yavuze ko bigoye kwemeza igihe imikino izasubukurirwa gusa ashimangira ko ari igihe bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kugira ubwandu bwa Coronavirus ku buryo yabukwirakwiza.

Ati “Imikino izasubukurwa twizeye ko nta mukinnyi winjiranye uburwayi, nta mutoza ndetse n’umusifuzi.”

Mu minsi ishize nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yavuze ko imikino ishobora gutangira mu kwezi kwa Cyenda ariko imyitozo igatangira mu kwezi kwa munani igihe cyose icyorezo cya Covid-19 cyaba kigabanyije imbaraga.

FERWAFA iherutse gutangaza ko shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira kuwa 30/10/2020 irangire kuri 29/05/2021, mu gihe igikombe cy’amahoro kizatangira kuva 05/02/2020 gisozwe kuwa 05/06/2021.

Imikino itandukanye mu Rwanda yasubitswe kuwa 15 Werurwe 2020 nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus yari amaze kugaragara mu Rwanda.

Kugeza ubu Imikino yasubukuwe irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, na Gymnastics.

Imyitozo yo mu mazu,Gym,ntiremererwa gufungura mu Rwanda kubera ko icyorezo cya Covid-19 kigifite imbaraga ariko hari icyizere ko zimwe mu zindi siporo na za Gym bishobora gufungurwa muri Nzeri 2020.

Kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe cya Coronavirus ni 50$ (agera ku bihumbi 47200 Frw) mu gihe RBC igeze ku kigero cyo gufata ibipimo 5000 ku munsi, bateganya kongera.