Print

Corazon Kwamboka wamenyekaniye mu gusakaza amafoto y’ubwambure bwe yabyaranye n’umusore wamukoreshaga imyitozo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 2679

Corazon Kwamboka yabyaye umwana w’umuhungu.

Aba babyeyi bashya mugihugu cya Kenya, batangaje ko umwana wabo yavutse mu cyumweru gishize.

Frankie Kiarie wabyaranye na Corazon Kwamboka yari asanzwe ari umutoza mubijyanye gukoresha imyitozongororamuburi akaba ari nawe watozaga uyu mugore uri mubakurikirwa cyane mugihugu cya Kenya.

Nk’uko Frankie abitangaza ngo uyu mwana bise Tayari, yavutse ku ya 3 Kanama 2020.

Frankie yafashe amashusho mugihe Corazon yari mucyumba cyo kubaga, agaragaza ko atewe ishema n’umugore we ugiye kwibaruka imfura.

Yahise asangiza amashusho yumubyeyi n’umwana nyuma y’iminota mike nyuma y’umunsi umwe Corazon yonsa umwana, maze ahamya ko Imana yabagiriye neza kuko yabahaye umwana w’umuhungu.

Ku italiki ya 16 Gicurasi 2018 nibwo Corazon yasakaje amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram aho yari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we w’umuzungu ’Gaetano Amato’ mu gihugu cy’ Ubutaliyani aho bamazeyo iminsi mu bikorwa bitandukanye birimo no gupanga ubukwe bwabo .