Print

Abakinnyi 2 ba Atletico Madrid basanzwemo Coronavirus bibabuza kuzakina UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2020 Yasuwe: 667

Aba bakinnyi bataramenyekana amazina,biravugwa ko bashobora kuzabura mu mikino yose Atletico Madrid izakina muri iri rushanwa kubera iki cyorezo cya Coronavirus.

Amakuru yavuzwe cyane kuri iki cyumweru nuko abantu 2 bo muri Atletico Madrid banduye Coronavirus ariko ntibyamenyekana niba ari abakinnyi cyangwa abakozi b’ikipe.

Nyuma y’aho,ikinyamakuru Goal cyatangaje ko cyamenye ko aba bantu banduye Coronavirus ari abakinnyi ndetse bahise bashyirwa mu kato ntibajyana n’abandi I Lisbon aho iri rushanwa rya Champions League rizakomereza.

Aba bakinnyi ngo bameze neza kuko nta bimenyetso by’iki cyorezo bagaragaza ndetse ngo bahisemo gushyirwa mu kato mu ngo zabo.

Ibi bipimo byafashwe abakinnyi b’ikipe ya mbere ya Atletico Madrid ndetse n’abakozi bayo bagombaga kwerekeza I Lisbon ndetse ubu hatangiye gusuzumwa abantu bose bahuye n’aba bakinnyi banduye.

Kugeza ubu Atletico Madrid iri mu gihirahiro kubera ibi bipimo ariko itegereje ko ibisubizo byafashwe abakinnyi bose bisohoka kugira ngo UEFA ibabwire icyo bakora mbere y’umukino wa Leipzig kuwa Kane.

Abashinzwe ubuzima muri UEFA bavuze ko igihe ikipe ifite abakinnyi 13 bo mu ikipe ya mbere nta kabuza umukino ushobora kuba ariko abasigaye bagashyirwa mu kato gusa na Guverinoma ya Portugal igomba kugira umwanzuro ifata.