Print

Burundi: Ba bantu 3 bashinjwe gushaka kwica perezida Ndayishimiye bamenyekanye imyirondoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2020 Yasuwe: 4593

Abahanwe bose bakorera station itanga lisansi ya kompanyi « Engen » wo mu murwa mukuru w’intara ya Kayanza.

Augustin Manirishura na Chadia Baririmana bari basanzwe bacuruza lisansi hamwe na Christophe Ndayishimiye,wakoraga ibinyabiziga bari bafatanwe n’abandi bantu babiri.ariko bo barekuwe nyuma yo kudahamwa n’ibyaha.

Ibi byose byabaye mu ijoro ryo ku munsi wa gatatu w’icyumweru gishize. Icyo gihe, umukuru w’igihugu Évariste Ndayishimiye yari yiriwe muri komine Matongo muri iyo ntara ya Kayanza mu majyepfo y’igihugu kwerekana Guverineri mushya nk’uko amaze imisi abikora mu ntara zitandukanye z’Uburundi.

Ubwo yari asubiye iwe, imodoka ye n’izimugenda iruhande zatewe amabuye. Icyo gihe yari ageze hafi ya station Engen iri ku murwa mukuru w’intara.

Bamwe mu baturage babibonye batemeye ko amazina n’amajwi yabo bimenyekana,babwiye Ijwi ry’Amerika ko imwe mu modoka yafashwe n’amabuye ntawe uzi uwayateye naho yaturutse.

Uwo mwanya,abantu batanu bahise batabwa muri yompi. Bari bagizwe n’umugore umwe n’abagabo bane. Abagabo bahise bajyanwa gufungirwa ku biro bikuru bya polisi by’intara mu gihe uwo mugore we yafungiwe muri kasho ya komine Kayanza.

Babiri muri bo ntibatinze kurekurwa nyuma yo kumvwa umwanya muto, mu gihe kuri iki cyumweru abandi batatu basigaye baburanishijwe vuba na bwangu bakatirwa imyaka 33.

Umucamanza wa Republika mu Kayanza yashinje abantu "gutesha agaciro umutekano w’igihugu no kudatanga amakuru yerekeye ihungabanywa ry’umutekano w’umukuru w’igihugu n’abamurindira ubuzima".

Yashimangiye ko amabuye yatewe yaturutse muri iyo station kandi ko atatu yageze ku modoka.

Abaregwaga bose mu rukiko bireguye bavuga ko ari abere. "Abatanga lisansi babiri babwiye abacamanza ko n’ubwo bari bakoze uwo munsi, batigeze babona ibyo bintu byabaye batanazi uwateye cyangwa abateye ayo mabuye naho umukanishi yasobanuye ko hejuru yo kuba umwere atari ku kazi igihe aya mabuye yaterwaga ", nkuko abari mu rukiko rukuru rwa Kayanza babivuga.

Kwiregura kw’aba bantu ntikwanyuze abacamanza gusa icyaha bashinjwa cyahinduriwe izina bashinjwa « Kwifatanya n’abashatse kwica umukuru w’igihugu ».

Ibi byatumye bahanishwa buri wese igifungo cy’imyaka 30 mu gihe umushinjacyaha yari yabasabiye gufungwa imyaka 7 n’amezi 6.

Ijwi ry’Amerika