Print

Bruce Melody yihakanye ibyo kumenyekanisha muzika ya The Ben

Yanditwe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 946

Hari amakuru yari yatangiye gucicikana kumbuga nkoranyambaga yemeza ko, umuhanzi The Ben ari umwe mubahanzi bagiye gujya bafashwa na Bruce Melody.

Iyi nkuru abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba The Ben ntibayakiriye neza, bahamyako izina The Ben ari rinini cyane kuruta irya Bruce Melody byityo ntakuntu yafashwa nuwo arusha izina n’ubwamamare.

Uwitwa Eloi Habiyumva usanzwe ari umufana wa The Ben yagize ati “Ntibishoboka ndetse ntibyumvikana ukuntu Bruce yafasha The Ben kandi ntaho bahuriye mukumenyekana” arongera ati “Yewe ndahamya ntashidikako yaba n’amafaranga The Ben akorera arenze ayo Bruce akorera, none se ubwo nigute wafasha umuntu ukurusha ibyo byose?”

Iyi nkuru yari yatangajwe na Radio B&B FM, aho bagiraga bati “Umuhanzi The Ben ari kubarizwa muri lebel ya Bruce Melodie. uyu muhanzi wari usanzwe uba muri amerika ariko akaba ari mu Rwanda, ashobora kuba yamaze gusinya amsezerano…”

Nyuma y’iyi nkuru yari imaze gutambuka kuri iyi Radio ivugira mu mujyi wa Kigali, Bruce Melody yahise ahaka aya makuru ahamyako ari ibihuha.

Bruce yagize ati “Fake News : Mbere na mbere nta label mfite .@junokizigenza &@ kennysolmusic nibo bahanzi bari muri Crew twise #IgitangazaMusic kandi ntabwo ari record label murabizi .( NI NGOMBWA KUBAHA BRAND Z’ABANTU) @TheBen250 ntabwo ari izina ryo kuvuga uko wiboneye man“

Mu minsi ishize nibwo Bruce Melody yatangiye gukorana n’abahanzi babiri aribo Kenny Sol na Juno Kizigenza, aba bose azajya abafasha abinyujije mu itsinda yise Igitangaza Music ndetse yatangiye kubakoreshereza indirimbo no kubafasha kumenyekanisha ibihangano byabo mu Rwanda.