Print

Munyakazi Sadate yumviye RGB ahagarika inzego zose zigize Rayon Sports Association

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2020 Yasuwe: 2805

Inzego za Rayon Sports zahagaritswe zirimo Fan Base ,Ubuyobozi bwa za Fan Clubs ,Imena,n’izindi.

Mu ibaruwa RGB yandikiye Rayon Sports yayisabye 7 Kanama 2020,yayisabye guhagarika izi nzego zose hagasigara komite nyobozi ari nabyo Munyakazi Sadate yashyize mu bikorwa.

Munyakazi yandikiye abagize inzego zigize Umuryango Rayon Sports,azimenyesha ko uretse Komite Nyobozi gusa, izindi nzego zose zibaye zihagaritswe kuva kuri uyu wa Mbere.

Ati “Nshingiye ku ibaruwa No69/RGB/CEO/PPs&CSD/2020 nandikiwe n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mbandikiye mbamenyesha ko nzego zose za Association ya Rayon Sports zibaye zihagaritswe uhereye none tariki ya 10 Kanama 2020, uretse Komite Nyobozi.

Uretse Urwego rwa Komite Nyobozi y’Umuryango, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugera igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwakemuye impaka zari zavutse mu ikipe zivuga k’umuyobozi uhagarariye ikipe mu mategeko aho rwemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemewe

RGB yavuze ko Rayon Sports nta nteko rusange ikwiriye gutegura mu gihe amategeko shingiro umuryango Rayon Sports uzagenderaho ataranonosorwa

Iki cyemezo kiburijemo inama y’inteko rusange yasabwaga n’abashaka impinduka muri Rayon Sports biganjemo abahoze bayiyobora basabaga ko ikorwa bitarenze iminsi itanu 5 uhereye kuwa Gatandatu.




Munyakazi yashyize mu bikorwa icyemezo cya RGB