Print

Umuhanzikazi wo muri Uganda Jackie Chandiru bwa mbere yahishuye uburyo yagerageje kwiyahura inshuro 4 zose

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2020 Yasuwe: 1646

Mu kiganiro na Jalang’o, Chandiru yavuze ko ubuzima bwamusunitse mu mfuruka kandi igisubizo kiboneka ari ukwiyahura, kugira ngo yirinde imibabaro yose yari arimo, ariko ku bw’amahirwe ni uko Imana yari ifite umugambi utandukanye kuri we.

Jackie Chandiru aganira na Jalas yabivuze agira ati:

Mu byukuri nishwe nk’inshuro enye; nta nubwo mbizi kuko icyo gihe nari mu bitaro. Narimo kugerageza gucika burundu kubyanyoretse (Rehab), hanyuma umuntu akaza akavuga ati nabonye ikintu kuri YouTube nka ‘RIP Jackie Chandiru tuzagukumbura’. Internet yanyishe inshuro enye kandi nagerageje kwiyahura inshuro enye.

Igihe kinini niciwe kuri enterineti nari nkiri i Rehab. Nari maze kuruha Jalas. Nari ndambiwe ibihuha, ndambiwe inkuru… Nzi neza ko wabonye amashusho yanjye, sinitaga ku buzima, uko nasaga, kandi sinifuzaga gukomeza kubaho ukundi. Nizeraga ko narushaho kuba mwiza napfuye. Kandi na mbere yibi bigeragezo byose nasenze Imana, nagiraga nti, nzi ko kwiyahura bitemewe ariko sinshobora kubaho ukundi. Nari ndimo ndohama cyane mu kwiheba.

Mu myaka mike ishize, amafoto ya Chandiru ubona asa n’uwananutse cyane yagaragaye kuri interineti nyuma yo kugenzurwa muri rehab ku nshuro ya kabiri kugirango bagerageze no kumufasha gutsinda ibiyobyabwenge. Yasobanuye ko yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge gitangwa na muganga bita Pethidine yakoreshaga mu bubabare bw’umugongo, ko atari kokayine cyangwa heroine nkuko benshi babivugaga.

Ingeso

Nta muntu ubyuka mu gitondo ngo avuge ko ashaka kubatwa n’ibiyobyabwenge, ntabwo ari amahitamo. Ariko ibyanjye byatangiye nk’ikibazo cy’ubuzima. Nubwo naburiwe mbere ku byerekeye ibiyobyabwenge byihariye. Nabwiwe ko ari umuti umuntu aba imbata yawo cyane ariko ni ugabanya ububabare, ariko kubera ko nagize imvune sinashoboraga kubyemeza neza, nagombaga kujya kubagwa kandi byari amahirwe ya 50/50 ko nzabitsinda.

Nibwo rero igihe natangiraga kuri kiriya kiyobyabwenge, byabaye nk’inzira ngufi kuri njye, ububabare bwari bwinshi… Nagize igitero kibi cyambabaje umugongo. Nari rero kuri Pethidine igihe kinini, nahoraga nyimfata ibi. Iterwa nk’urushinge kandi nakundaga kuyitera ubwanjye kandi mu gihe nari maze kubatwa, nakundaga kwitera inshinge inshuro 20 ku munsi. Iyi ni yo mpamvu mfite izi nkovu zose mu ntoki… ku buryo izi nkuru zose ko nafataga ibiyobyabwenge ari ibinyoma – ibi bikaba byavuzwe na Madamu Chandiru.

Gushyingirwa

Ku bwa Jackie Chandiru, ngo ibiyobyabwenge byamutwaye umugabo we. Icyo gihe, igihe yari yarashakanye na n’umuherwe wa mbere Van Vliet. Umubano wabo wamaze imyaka itatu gusa.

Umuhanzikazi Jackie Chandiru ari kumwe na Daniel Weke
Kugaruka muri muzika

Jackie ati: “Ntabwo yakunze ibyambayeho, mu byukuri byangije ishyingiranwa ryanjye. Ariko nyuma yaho nongeye kugarurira ubuyanja, yari ahari 500% niyo mpamvu navuze mu ntangiriro ko yari atangaje “.

Jackie yanasobanuye neza ko atari we nyirabayazana yo gutandukana kw’itsinda ry’umuziki ‘Blue-3” yari arimo icyo gihe.

Kugeza ubu, uyu muhanzikazi aracyari muri Kenya nyuma yo gukira neza ingaruka z’ikiyobyabwenge cya Pethidine cyangije ubuzima bwe. Yagarutse kandi mu bucuruzi bwa muzika kandi afite indirimbo yiswe “The One” afatanyije na Arrow Bwoy.