Print

Reba akamaro ka Vitamin C utari uzi ku mubiri w’umuntu n’ibiribwa wayisangamo

Yanditwe na: Martin Munezero 11 August 2020 Yasuwe: 2992

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza by’intungamubiri ya Vitamini C ku buzima bwacu.

Iyi ntungamubiri iboneka mu biki ?

Iyi vitamin iboneka gusa mu bimera ni ukuvuga imboga n’imbuto.Muri zo twavugamo nka:

Imboga: Poivron (cyane cyane izitukura), Broccoli, Amashu, Inyanya,Imboga rwatsi
Imbuto: Amacunga,Indimu,Inanasi,Ipapayi,Amapera,Pomme,Imineke n’inkeri

Tunayibona kandi mu bijumba.

Akamaro ka Vitamin C ku mu ubiri wacu

o Irinda Indwara yo kuva amaraso mu menyo
o Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
o Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
o Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
o Isukura umubiri iwukuramo imyanda
o Ituma uruhu ruhorana itoto rukaguma korohera
o Ifasha mu kurwanya kanseri zinyuranye
o Irinda imitsi ijyana amaraso mu bwonko kuba yakwangirika
o Ni ingenzi mu kuvura ibisebe no gutuma byuma vuba
o Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko iyi Vitamini yabaye nkeya mu mubiri

Kubera umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubika vitamini C nkeya, bisaba guhora uyifata. Zimwe mu ngaruka zo kutagira vitamin C twavuga:

• Kugira utudomo tw’igitaka cyangwa umukara ku ruhu, cyane cyane ku matako no ku maguru.

• Ishinya y’amenyo yorohereye cyane ndetse izamo amaraso, ibi iyo bikabije bitera amenyo guhunguka akavamo.

• Guhinduka kw’ibara ry’uruhu

Wari uzi ko habonetse inyunganiramirire za Vitamini C ?

Ni byiza ibiribwa bibonekamo Vitamini C twabonye haruguru,ariko nanone hari abantu badakunda cyane kurya imboga ndetse n’imbuto kandi ariho tuyikura.Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu mboga ndetse n’imbuto iyi Vitamini ibonekamo zitwa VITAMIN C Capsules. Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka: FDA: Food and Drug Administration,n’ibindi.