Print

Sugira Ernest ashobora kwerekeza muri Maroc nyuma yo kudahabwa amafaranga na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2020 Yasuwe: 1758

Uyu mukinnyi byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2,ntiyigeze ahabwa miliyoni 6 FRW zo kumugura ariyo mpamvu kuri ubu ari umukinnyi wigenga ndetse ari kuvugana n’amakipe atandukanye.

Sugira Ernest yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye muri Maroc arimo n’iyi Difaa El Jadida.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yari amaze amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports nk’intizanyo nyuma yo kuva muri APR FC ashwanye n’umutoza wayo Adil Mohamed.

Aganira na The New Times ku munsi w’ejo,Sugira yagize ati “Naganiriye na Rayon Sports ariko ibiganiro ntibyagenze neza.Ubu ndi kuvugana n’amakipe atandukanye arim na Difaa El Jadida.Naboherereje amashusho yanjye,ntegereje igisubizo.”

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo byavuzwe ko Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hasigaye ko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.