Print

Diamond Platnumz yakoze benshi ku mutima kubera akayabo yahaye umufana we

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2020 Yasuwe: 7260

Diamond yatunguranye ubwo umufana we yamusabaga amafaranga miliyoni 3, nta kuzuyaza agahita azimuha ako kanya imbere y’imbaga nyamwinshi y’abantu.

Uyu muhanzi yahuye n’umufana we, umugabo bahuye ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika ikoreshwa ry’amabati ya safe travel, uyu rero yahise amusaba ko yamuha miliyoni eshatu agashobora kwigurira ipikipiki, Diamond nawe ku bw’impuhwe ze ntiyazuyaje yahise ayamuha ako kanya.

Si ubwa mbere uyu muhanzi agiriyye neza ababimusabye ubufasha kuko no mu mwaka ushize, yahaye ibihumbi magana ane umukunzi we, ubwo yamusanganga mu mudoka ye akamubwira ko amukunda cyane.

Diamond Platnumz akomeje gushimwa n’abanya Tanzania benshi harimo n’umukuru w’igihugu kubw’ibikorwa bye bitangaje akomeje gukora.