Print

Papa yabatije impanga zo muri Centrafrique zavutse zifatanye bakazitandukanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2020 Yasuwe: 1786

Ervina na Prefina, bavutse imitwe yabo ifatanye, mu kwezi gushize nibwo babazwe barabatandukanya.

Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.

Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko "igihe cyose Papa yamye yitaye ku bana b’i Bangui".

Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari minisitiri muri Centrafrique.

Uyu Minisitiri yagize ati "Nyuma yo gutandukanwa neza n’abaganga mu bitaro bya Vatican Bambino Jésus,Papa yabatije impanga zo muri Centrafrique zavutse zifatanye ejo."

Abahanga mu buvuzi bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.

Ervina na Prefina bavutse mu kwa gatandatu mu 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe nk’uko ibinyamakuru mu Butaliyani bibivuga.

BBC