Print

U Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira impunzi z’Abarundi-Minisitiri Biruta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2020 Yasuwe: 1545

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo nubwo ibihugu birimo u Burundi bimaze kugaragaza ko nta bushake na mba bifite mu kuzahura umubano w’impande zombi.

Minisitiri Vincent biruta yahishuye ko nta nyungu zidasanzwe u Rwanda rufite mu kuba rwacumbikira Abarundi, kandi no mu bindi bihugu bahungiyemo bakiriyo ariyo mpamvu ibyo perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi.

Ati: “Nta nyungu zo kubuza impunzi z’Abarundi gutaha. Kugeza uyu munsi ntacyananiranye kuko kugira ngo impunzi zisubire mu gihugu cyazo, byaturuka ku ruhare rw’igihugu kibakira, ikizicumbikiye ndetse n’Ishmi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi”.

Minisitiri Biruta yavuze ko bitangaje uburyo perezida w’u Burundi yavuga ayo magambo ashinja u Rwanda gufata bugwate impunzi zabo.

Yasobanuye ko mbere y’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 nibura mu kwezi Abarundi 200 batahaga ku bushake gusa iki cyorezo cyatumye ibi bidakomeza bityo ko u Rwanda rutagwatiriye izi mpunzi nkuko u Burundi bubivuga.

Minisitiri Biruta, ashingiye ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiwemo n’aba barundi, yavuze ko u Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira aba Barundi ngo no mu bindi bihugu bahungiyemo baracyariyo.

Yavuze kandi ko mu minsi mike haraba inama irahuza ibihugu byombi na HCR yiga ku buryo impunzi z’Abarundi zibishaka zataha.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) igaragaza ko kugeza mu mpera za Kamena 2020, mu Karere habarurwaga impunzi z’Abarundi zirenga 430,000 .

Tanzania ni yo icumbikiye Abarundi benshi bakabakaba ibihumbi 165, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icumbikiye 103,690, u Rwanda 72,007, Uganda 48,275, Kenya 13,800, Mozambique 7,800, Malawi 8,300, Afurika y’Epfo 9,200 na Zambia 6,000.

Minisitiri Dr Biruta kandi yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ko batunguwe n’ibyo Uganda iherutse gutangariza mu ibaruwa iherutse kujya hanze, ishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya muri Uganda zigahohotera abaturage.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga Dr Biruta yavuze ko ibi ari ibinyoma,ko nta n’umusirikare n’umwe w’u Rwanda wakandiye muri Uganda nk’uko babivuze.

Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda ndetse bafata abaturage barimo n’uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye.