Print

Reba ibintu bizakwereka umukobwa utazubaka urugo ngo rukomere birimo no gukabya gukunda gusenga

Yanditwe na: Martin Munezero 12 August 2020 Yasuwe: 3057

1. Akabya gukunda gusenga

Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y’abamalayika n’ibyerekaranye n’amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.

Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby’urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.

2. Ntahaga gukora urukundo

Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n’umuntu umwe, n’abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n’abantu barenze umwe.

Uko biri kose bombi nta n’umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .

3.Ukunda ibintu

Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y’igiciro, imibavu y’imitaliyani iza n’indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo mbese akunda icyo bita Luxe.

Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

4.Ukunda rwaserera

Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

5. Niwe utegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y’amatwi.

6. Habuze gato ngo abe umuhungu

Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y’ubu babita “Abajama” ngo “nta ribi rye”, n’ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk’abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk’abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n’umubiri we akenshi umeze nk’uw’abakora sport cyane.

Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk’abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n’ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.

7. Ni Nyirabirori

Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n’utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

8. Ntajya akura mu mutwe

Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

9. Yasaritswe n’ifuha

Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry’umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n’uwo mukeba.

Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero y’uwo mukeba ataranamenya.