Print

Gatsibo:Abantu 23 bafashwe bari gusengera mu cyumba barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 599

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Polisi imaze kubona ayo makuru yahise ijya kureba abo bantu isanga bateraniye mu nzu mu cyumba cya metero 2 kuri 3 barimo gusenga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya Coronavirus bubahirije.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru saa tatu z’ijoro twagiye muri ruriya rugo dusangamo bariya bantu 23 barimo gusenga. Nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije kandi bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Twizeyimana yavuze ko abafashwe bari abagore 20 n’abagabo 3, abenshi kandi bari abayoboke b’itorero rya ADEPR, umwe yari uwo mu itorero rya Angilikani undi yari uwo mu idini Gatolika.

CIP Twizeyimana avuga ko muri iki gihe abantu batemerewe kuva imihanda yose ngo bateranire ahantu hamwe yaba amasengesho cyangwa ibindi birori keretse ibyemerewe gukorwa kandi nabyo hakubahirizwa umubare n’amabwiriza yatanzwe.

Ati “Bariya bantu baturutse ahantu hatandukanye nta wari uzi uko ubuzima bwa mugenzi we buhagaze. Bari begeranye cyane kandi nta dupfukamunwa bari bambaye, iriya myitwarire ishobora gutuma banduzanya koronavirusi.”

Abafashwe bahise bajyanwa mu buyobozi kugira ngo baganirizwe ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19, banasobanurirwe uko bagomba kukirinda. Aba bantu 23 baje bakurikira abandi 24 mu mpera z’icyumweru gishize bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye nabo bateraniye mu mugezi w’amazi atemba nabo barimo gusenga.

Aba bantu bafashwe ku wa 11 Kanama.


Comments

Nizeyimana 19 August 2020

Bakurikiranwe kandi bigishwe batazatuma Guma mu rugo totale igaruka!