Kutagira urutege no gutakaza ibiro ni ikibazo gihangayikishije benshi ku isi ndetse hari n’inama zitandukanye zitangwa zishobora gufasha abahuye n’iki kibazo. Ku rundi ruhande kubyibuha ntabwo biri mu bihangayikisha benshi gusa hari uburyo bwafasha abantu kubigeraho byihuse nk’uko ElCrema yabitangaje.
Inama zagufasha kubyibuha mu buryo bwihuse:
1. Kugabanya imyitozo ngororamubiri
Mu gihe ukora imirimo ikenera imbaraga nyinshi usabwa kubigabanya kugira ngo ugaragare neza ufite ubuzima bwiza burenze ubwo usanganywe. Ibi bijyana no kugabanya imyitozo ngororamubiri kuko bifasha umubiri kubika bimwe mu biwugize ubusanzwe bitwikwa no gukora siporo n’indi mirimo ikoreshwamo ingufu.
2. Kwihata ibyo kurya
Igihe ushaka kwiyongera ibiro, uba ugomba kuva kuri gahunda usanzwe ukurikiza, ukiga kurya isaha iyo ariyo yose .Uko ufata amafunguro ni ko umubiri ugwiza ibinure bituma umuntu ashobora kubyibuha.
3. Amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga
Kugira ngo wiyongere ibilo ugomba kwita ku mafunguro ufata akaba akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga atari ugupfa kurya gusa byinshi ariko bidafite akamaro.
4. Gufata ibiryo byinshi nijoro
Ubusanzwe iyo ushaka kugabanya ibilo ugirwa inama yo kutarya ibiryo byinshi mu ijoro ariko noneho iyo ushaka kubyongera mu gihe gito, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya byinshi nijoro bishobora kugufasha.
5. Kunywa amazi make mu gihe cyo kurya
Iyo ukunda kunywa amazi menshi igihe uri kurya, bituma igifu cyuzura vuba ugahaga utariye byinshi. Iyo rero ushaka kubyibuha byihuse urya byinshi, ukanywa amazi make.
Izi nama zatanzwe si ihame ntakuka kuko hari abashobora kuzikurikiza ntibabone umusaruro mu buryo batekerezaga bitewe n’imiterere y’umubiri wabo.
NIBYO KOKO MFASHE UMWANZURO PE!!!
nnx byaba biterwa niki kugira ngo umuntu ntabyibuhe kdi yariye cyn kdi indyo yuzuye
Ni nkayahe mafunguro ntungamubiri?
Ko ndya uko nshoboye kd cyane ark kubyibuha bikanga nazakora iki ko natakaje ibiro
Ubutaha muzaruhezeho bimwe mubieyo umuntu yakwifashisha
Ubuse izi nama mugira abantu, nizibicya , cyangwa nizibakiza?? Muragira inama abantu yokunywa amazi mace ngo bakunde babyibuhe!!!!!!!!