Print

"Kudusezerera muri UEFA Champions League ntibishoboka"-Neymar Jr

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 1780

Ni bwo bwa mbere igeze muri iki cyiciro mu myaka 25 yari ishize.

Muri uwo mukino w’ejo i Lisbonne muri Portugal, byasaga nkaho ari amahirwe macye akomeje i Burayi kuri Neymar ubwo iyi kipe ya Atalanta yo mu Butaliyani yafunguraga amazamu ku munota wa 26 ku gitego cy’Umunya-Croatia Mario Pasalic.

Ariko Neymar yagize uruhare mu gitego cyo kwishyura cyo ku munota wa 90 cyinjijwe na Marquinhos w’iwabo muri Brazil.

Nyuma yaho Kylian Mbappe, winjiye mu kibuga nk’umusimbura, ahereza umupira Umunya-Cameroun Eric Maxim Choupo-Moting, aminuriramo icy’intsinzi ku munota wa 93.

Nyuma y’uwo mukino, Neymar w’imyaka 28 yagize ati:

"Sinigeze ntekereza ko twavamo. Kuva mu kwishyushya [mbere y’umukino] kugeza urangiye, twari tubyizeye [gukomeza]. Ntabwo twigeze twiheba na rimwe".

"Nta muntu n’umwe uzankuramo ubu bushake bwo kugera ku mukino wa nyuma".

Yongeyeho ati: "Turi ikipe ikomeye, turi umuryango, rero tuzi ko hamwe n’iyi mitekerereze dufite, kudusezerera ntibishoboka".

Ni umukino wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa imaze ishinzwe, utangira bisa nkaho PSG igiye kongera kunanirwa kwigaragaza mu irushanwa rya mbere ry’umupira w’amaguru i Burayi.

Ariko Neymar yerekanye impamvu iyi kipe itibeshye imugura miliyoni 200 z’amapawundi akaba umukinnyi wa mbere uhenze ku isi, nubwo yari yahushije uburyo bubiri bwabazwemo ibitego.

Kwinjira kwa Mbappe - umukinnyi wa kabiri uhenze cyane ku isi - kwahinduye kwihuta k’umukino, ubuhanga bwe bugora ba myugariro ba Atalanta.

Wari wo mukino wa mbere wa kimwe cya kane wo guhita ikipe isezererwa nta wo kwishyura ubaye, muri iri rushanwa ryavuguruwe.

Abatoza bavuze iki?

Thomas Tuchel, umutoza wa PSG, yagize ati: "Natekereje ko tugiye gusezererwa, ubwo ku munota wa 88 cyari igitego 1-0, jye nshyira mu kuri. Ariko sinigeze ntekereza ko tutari butsinze igitego".

"Nabwiye abanyungirije ko nidutsinda igitego turi butsinde [umukino]. Nyuma y’uyu mukino, ibi bikorwa byacu rwose twabikoreye".

Gian Piero Gasperini, umutoza wa Atalanta, yagize ati: "Twahushijeho gato cyane, twari hafi kubigeraho. Byasaga nkaho twashoboraga kubikora, tukagera ku gikorwa gikomeye".

"Kuza mu mukino kwa Mbappe, no kuba Neymar yari arimo, byahinduriye ibintu PSG. Yahaye imbaraga PSG, yari irimo gutsindwa umukino - yahinduye umukino".

Ubu PSG izahura na RB Leipzig cyangwa Atletico Madrid mu mukino wa mbere wa kimwe cya kabiri uzaba ku wa kabiri nijoro mu cyumweru gitaha.

Ikipe ya Atalanta, ikinnye Champions League ku nshuro ya mbere, nta gushidikanya ko ari yo yatangiye iri rushanwa ifatwa nk’iciriritse.

Ariko muri uyu mwaka w’imikino wose yakinnye umupira usukuye, itsinda ibitego 98 muri shampiyona ya Serie A, ari nako itera umupira unogeye ijisho, ufunguye kandi urimo gusatirana ishyaka.

Muri iki cyumweru, byari byatangajwe ko umushahara wa Neymar ungana n’imishahara yose y’abakinnyi ba Atalanta uyishyize hamwe.

Iyi ibaye intsinzi ya gatatu ya PSG mu mikino 11 yo muri kimwe cya kane cya Champions League.

Ubu noneho yaba ishobora gukomerezaho ikegukana iki gikombe ifitiye amashyushyu kurusha ibindi, ari na yo mpamvu y’ingenzi yatumye igura Neymar?

BBC