Print

Bobi Wine ari mu byishimo byinshi byo kwakira ibihangange birimo Jose Chameleone mu ishyaka rye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 August 2020 Yasuwe: 2416

Abadepite baje mu ishyaka rya Bobi Wine ni Hon. Mpuuga Mathias, Hon. Medard Lubega Sseggona, Hon. Betty Nambooze Bakireke, Hon. Muhammad Muwanga Kivumbi, Hon. Joseph Ssewungu Gonzaga, Hon. Allan Sewanyana, Hon. Veronica Nanyondo, Hon. Moses Kasibante, Hon. Sempala Kigozi, Hon. Florence Namayanja and Hon. Robina Sentongo.

Abayobozi bandi baje muri National Unity Platform barimo umuyobozi w’akarere ka Wakiso Matia Lwanga Bwanika, Dr. Abed Bwanika, Hon. Michael Mabikke n’umuhanzi w’icyamamare, Jose Chameleone.

Bobi Wine wamaze kwiyemeza kuzahangana na Perezida Yoweli Kaguta Museveni abinyujije kuri Twitter ye yagize ati “Muri iki gitondo twishimiye kwakira abagize inteko ishinga amategeko 11 n’abandi bayobozi batandukanye.Aba bayobozi bumva ibyo abaturage bo hasi bavuga.Twahuje imbaraga kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Mu kwezi kwa 11 biteganyijwe ko komisiyo y’amatora ari bwo izemeza ‘kandidatire’ z’abashaka guhatanira uwo mwanya.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda riherutse kwemeza ko umukuru waryo Yoweri Kaguta Museveni ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Nta gutungurana kwabaye kuko umunyamabanga mukuru wa NRM yari aherutse kuvuga ko muri iryo shyaka nta muntu wagaragaje ubushake bwo guhatana na Bwana Museveni.

Kuri Twitter, perezida Museveni w’imyaka 75 ugiye kwiyamamariza manda ya gatandatu, yahise avuga ko “mu gihe nyacyo, azatangaza gahunda ye n’imigabo n’imigambi afite”.


Comments

Andrew 13 August 2020

Reka dutegereze turebe uko bizagenda.andrew Uganda