Bitewe n’ibihe bya COVID-19 ntabwo ibirori byabaye ariko abatsinze muri iri rushanwa rya One Africa Organization bazabihemberwa.
Zari akaba yegukanye iki gihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane (Social Media Award), ni nyuma y’uminsi mike umuhungu we yabyaranye na Diamond, Nilan yegukanye igihembo cy’umwana w’icyamamare wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhanzi Burna Boy we akaba yegukanye igihembo cy’Umuco (Cultural Influencer Award).
Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyegukanywe na Prof Salome Maswime wegukanye icya Research in Healthcare Award, Tendai Mtawarira atwara Outstanding Person in Sport Award, Fred Swaniker yegukana Excellence in Education Award na Dr Brylyne Chitsunge muri Innovation in Agriculture and Farming Award.