Print

Umusore yakereje cyane ubukwe nyuma yo kujya gukorera TV umukiriya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2020 Yasuwe: 4869

Uyu mugabo waramutse yitegura kujya gusezerana,yatunguwe n’umukiriya waje kumureba ngo ajye kumumanikira igisahani cya DSTV birangira yishe amasaha y’ubukwe.

Pasiteri n’umugeni bategereje igihe kirekire ko uyu mugabo agera mu rusengero baraheba nyuma biza kumenyekana ko yagiye gukorera umukinnyi TV.

Uyu mugabo yamanitse vuba na bwangu iki gisahani cya DSTV arangije yurira imodoka ajya gusezerana n’umugeni we wamutegereje igihe kinini.

Mu gihe abandi ku munsi w’ubukwe bwabo baba bahuze cyane ndetse batanagera hanze,uyu mugabo we yagiye kubanza gukorera amafaranga arangije abona kujya gusezerana.

Imodoka yagombaga kujyana uyu mugabo ku rusengero yaje kumutegerereza aho yakoreraga iyi DSTV.

Uwashyize hanze amashusho y’uyu mugabo wagiye kumanika igisahani cya DSTV ku munsi w’ubukwe bwe witwa Yaa Melanin kuri Twitter.

Benshi bashimye umurava w’uyu mugabo n’ukuntu akunda akazi ke mu gihe hari abamunenze kuba yakerereje ubukwe.