Print

Arsenal yamaze gusinyisha rutahizamu Willian wakiniraga Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2020 Yasuwe: 1648

Uyu mugabo usatira aca ku ruhande n’umwe mu bamenyerewe muri Premier League ndetse witwara neza cyane.

Nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Chelsea,Willian yanze kongera andi ahitamo gusinyira ikipe ya Arsenal yamweretse ko imwifuza.

Icyo Willian yapfuye na Chelsea n’uko yamuhaga amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa aramutse yitwaye neza mu gihe Arsenal yamuhaye imyaka 3.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza ntibiri kuvuga rumwe ku mushahara uyu mugabo azajya ahembwa aho The Mirror ivuga ko yemerewe ibihumbi 150 by’amapawundi ku cyumweru naho Daily Mail yavuze ko ari ibihumbi 220 ku cyumweru.

Umutoza Mikel Arteta yabwiye urubuga rwa Arsenal ati “Ndizera ko ari umukinnyi uzakora ikinyuranyo mu ikipe yacu.Twari tumaze amezi tumukurikirana.Twari dufite gahunda yo kongera imbaraga mu busatirizi no mu bakinnyi baca ku mpande kandi n’umukinnyi uzadufasha mu myanya itandukanye kuko yakina imyanya 3 cyangwa 4 itandukanye.

Afite ubunararibonye muri buri kimwe mu mupira w’amaguru kandi afite ubushake bwo kuza hano agasubiza ikipe aho igomba kuba iri.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Willian yanditse ibaruwa yo gusezera ku bafana ndetse n’abakinnyi bakinanye muri Chelsea.

Yagize ati “Imyaka 7 twabanye yari myiza cyane kuva muri Kanama 2013 ubwo nakiraga ubusabe bwa Chelsea.

Nabwiwe ko aho ariho nagombaga gukina.Uyu munsi mbona ko uwo mwanzuro wari mwiza cyane.Twagize ibihe byiza byinshi,ibibi,twatwaye ibikombe,ibintu byahoraga bikomeye……

Ndashimira cyane abafana ba Chelsea uburyo banyakiriye I Stamford Bridge n’ukuntu banshyigikiye mu myaka yose namaze nkinira Chelsea.”

Willian amaze guhamagarwa inshuro 70 mu ikipe y’igihugu ya Brazil,ayitsindira ibitego 9.Muri Chelsea yari amazemo imyaka 7,yakinnye imikino 339 atsinda ibitego 63 anatanga imipira 56 yabyaye ibitego.Yatwaye ibikombe 2 bya Premier League,FA Cup imwe na Europa League.