Print

Michael Sarpong wahakaniwe na Simba SC ashobora gusinyira ikipe imwe yo mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 14 August 2020 Yasuwe: 1697

Mu minsi ishize uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

Gusa amakuru ava mu gihugu cya Tanzania ni uko iyi kipe nyuma yo gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana wakiniraga Yanga, Bernard Morrison yahise imenyesha Sarpong na we akaba ari rutahizamu w’umunya-Ghana kuba yakwishakira indi kipe kuko atakiri muri gahunda zabo.

Nyuma y’uko Simba SC imuhakaniye, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kumutekereza kugira ngo aze abe yabafasha mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, ni mu gihe andi makuru avuga ko na Yanga bari bavuganye mbere yo kumvikana na Simba SC na yo yagarutse mu mibare.

Andi makuru avuga ko na Rayon Sports igitekereza kuri uyu rutahizamu, gusa ibi bikazaba mu gihe komite yamwirukanye izaba itakiri ku buyobozi.