Print

RDC: Indege yakoze impanuka ihitana abantu 4

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 August 2020 Yasuwe: 1612

Iyi ndege yavaga ahitwa Kalima mu ntara ya Maniema mu burasirazuba bwa RDC yerekeza i Bukavu,umurwa mukuru wa kivu y’Amajyepfo yakoze impanuka ihitana aba bantu 4.

Ibi byemezwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Guverineri wa Kivu y’epfo, Kasi Ngwabidje, na we wemeza iyo nkuru avuga ko yahise atangiza iperereza ku cyateje iyo mpanuka.

Iyi ndege yakoze impanuka ahagana saa 15h35 ubwo yaburaga iminota 7 ngo igere ku kibuga cy’indege nkuko byari biteganyijwe.Umupilote wayo yananiwe gukomezakuvugana n’abari ku kibuga nkuko byatangajwe na Walumuna Bwato umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mubirometero 30 uvuye mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.

Yongeyeho ko iyo ndenge yari iy’isosiyete yitwa Agefreco izwiho gutwara abantu n’ibintu mu ndege. Guverineri Ngwabidje yihanganishije ababuze ababo avuga ko yifatanije nabo mu kababaro

Si ubwa mbere muri Kongo haba impanuka z’indege. Mu mwaka ushize habaye indi mpanuka ikomeye y’indege itwara imizigo yahitanye abantu umunani barimo n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu.

Indi mpanuka iheruka n’iya kompanyi ya « Busy Bee Congo » yakoze impanuka kuwa 24 Ugushyingo 2019,igwira amazu mu mujyi wa Goma.

Abategetsi b’iki gihugu bavuze ko abantu bagera kuri 27 bapfuye ubwo iyi ndege nto yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoraga impanuka ikagwa mu gace gatuwe kitwa Mapendo ahazwi cyane nka Birere mu mujyi wa Goma.

Abaturage bari aho iyo ndege yaguye, barimo n’abantu bane bo mu muryango umwe, bari mu bahitanywe n’iyo mpanuka.

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee, yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo "guhusha" aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.

Abategetsi bavuze ko abagenzi 17 n’abadereva babiri ari bo bari bari muri iyo ndege ubwo yakoraga impanuka.

Imodoka zizimya umuriro zahise zijya kuzimya iyo ndege yaguye muri aka gace gatuwe n’abantu mu burasirazuba bw’umujyi wa Goma.