Print

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 5296

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29/07/2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19

a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu gihugu hose.

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

b. Abategura inama (conferences/meetings) n’ibindi birori muri Hoteli cyangwa Resitora barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

c. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza.

d. Abagenzi bose baza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

e. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

f. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

g. Insengero zemerewe gukora serivisi z’ingenzi hakurikijwe Amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza,ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

b. Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

c. Ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye ziremewe ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako Karere ka Rusizi zirabujijwe.

d. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

e. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

f. Utubari tuzakomeza gufunga.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko n° 48/2017 ryo kuwa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda.

Umushinga w’itegeko rigenga ubufatanye;

Umushinga w’itegeko rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe gahunda yo gushyigikira ingengo y’imari y’u Rwanda yo guhangana n’ibibazo bya COVID-19, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 10 Kanama 2020.

4. Inama yemeje amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Inama Ngishwanama y’ihererekanyamakuru ku myenda;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite zo kurengera ibidukikije n’abazigize;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’igenzura ry’ukekwaho icyaha hifashishijwe ikoranabuhanga;

Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’imishinga igomba gukorerwa igenzura ry’ibidukikije, amabwiriza n’uburyo bigenga ikorwa ry’igenzura ku bidukikije;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukora isuzuma ry’ingamba ku bidukikije;

Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagize akanama k’abaganga gashinzwe kugena ijanisha ry’ubumuga bwa burundu no gushyira mu byiciro abamugariye ku rugamba;

Iteka rya Minisitiri riha ububasha bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwo kukiburanira mu nkiko.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:

Amasezerano y’ikicaro cya Susan Thompson Buffet Foundation mu Rwanda;

Amasezerano yo gucunga amashyamba hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Gisakura Tea Company Ltd.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET)

Abahagarariye u Rwanda mu mahanga

NYIRAMATAMA Zaina: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroke (Morocco);

Amb. NDUHUNGIREHE Olivier: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi (Netherlands);

Amb.KARABARANGA Jean Pierre: Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Senegali (Senegal);

MUTSINDASHYAKA Théoneste: Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo (Congo).

Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)

BIZIMANA Claude: Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer/CEO);

URUJENI Sandrine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa (Chief Operations Officer/COO).

Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB)

UMUTONI Clarisse: Chief Finance Officer (CFO);

Dr. NIYONZIMA Eugène: Animal Resources Processing and Biotechnology

Division Manager

Single Project Implementation Unit IFAD (SPIU/IFAD)

RWAMULANGWA Stephen: SPIU/IFAD Coordinator.

Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC)

UWACU Julienne: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).

Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

BATAMULIZA Mireille: Director General in charge of Family promotion and Child protection.

Mu Mujyi wa Kigali

MUNYANDAMUTSA Jean Paul: Director General of Good Governance;

RANGIRA Bruno: Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)

DUSHIMIMANA Narcisse: Head of Mining Regulation and Inspection Department;
UWASE Alice: Head of Mining, Petroleum & Gas Exploration Department;

NSENGUMUREMYI Donat: Mining Extraction and Inspection Division Manager;

KANYANGIRA John: Mining Traceability Division Manager;

NGARUYE Jean Claude: Mining Exploration Division Manager;

NIYONGABO Richard: Mining Cadaster & Digital Information Division Manager;

RWOMUSHANA Augustin: Mineral Market & Strategy Division Manager;

MUTABAZI Dan: Single Project Implementation Unit (SPIU) Coordinator;

NGOGA Barnabas: Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru (Advisor to the CEO).

Muri Rwanda Medical Supply (RMS) Ltd

HARERIMANA Pie: Umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer/CEO);

MUTONI Diana: Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Chief Executive Officer/DCEO);

MUZAYIRE Celsa Gaju: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa (Chief Operations Officer/COO);

NIYONZIMA Théogène: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (Chief of Finance and Administration Officer/CFO);

NDEKEZI Ignace: Head of Procurement and Qualification Department;

DISI Uwera Diane: Head Warehouse, Sales & Distribution Department;

NZABANDORA Felix: Chief information and Data Officer (CIDO).

Mu Kigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK)

Dr. NYUNDO Martin: Head of Clinical Services Division;

Dr. UWINEZA Annette: Director of Allied Health Sciences;

Dr. TUYISENGE Lisine: Director of Medical Services;

MBABAZI Betty: Corporate Services Division Manager.

Mu Kigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Butare (CHUB)

Dr. TWAGIRUMUGABE Théogène: Head of Clinical Services Division;

Dr. NDOLI MINEGA Jules: Head of Clinical Education and Research Division;

Dr. NGARAMBE Christian: Director of Medical Services;

BUSUMBINGABO Albert: Director of Allied Health Sciences;

Dr. KAYITESI Marie Françoise: Director of Clinical Education;

Dr. MUKAMANA Felicitée: Director of Research;

NIYONGABO Eustache: Corporate Services Division Manager.

ABAGIZE INAMA Z’UBUTEGETSI

Mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)

ADAM Jean Paul: Perezida (Chairperson);

Dr. RWABUHUNGU Digne: Visi Perezida (Vice Chairperson);

UMUTONI Augusta Marie Christine: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

DUSABIMANA Fulgence: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

UMUBYEYI Nailla : Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

UWITONZE Diane: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

MITALI Calvin: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member).

Muri Rwanda Medical Supply (RMS) Ltd

Dr. KAYUMBA Pierre Claver: Perezida (Chairperson);

IRIBAGIZA Claire: Visi Perezida (Vice Chairperson);

ICYIMPAYE Joyce: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

Dr. NYIRIMIGABO Eric: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

MUVUNYI Eugene: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

BAMWINE K. Loyce: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

Dr. UMUHIRE Marie Fidèle: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member).

Mu Kigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB)

NSENGIYUMVA Paul: Perezida (Chairperson);

SAYINZOGA Diane: Visi Perezida (Vice Chairperson);

Dr. MPINGANZIMA Lydie: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

GATEGABONDO Gidia: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

SIBOMANA Papi: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

KAMUGISHA Samuel: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member);

Dr. MUSONI Emile: Ugize Inama y’Ubutegetsi (Member).

Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Kanama 2020.

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe