Print

Eric yiyiciye umugore we nyuma yo kunywa umuti wongera agatege mu gikorwa cyo gutera akabariro

Yanditwe na: Martin Munezero 15 August 2020 Yasuwe: 14568

Uyu mugabo yabitangarije mu Rukiko Rukuru rwa Kasama, avuga ko yari avuye muri Mansa yakoreraga umurimo w’ubukanishi bw’imodoka tariki ya 18 Ukwakira 2018, ari mu myiteguro yo kwimuka, agakura umugore we witwa Martha Ndakala muri Kasama kugira ngo begere akazi.

Nk’uko ikinyamakuru Zambianews365 cyabitangaje, icyo gihe ubwo Eric Katinala yari amaze umunsi mu rugo, yasabye umugore we Martha Ndakala ko bajya kunywera mu kabari kitwa Esco. Bagezeyo baranywa, ubwo bari bicaye aba abonye muganga wa gakondo acuruza umuti witwa ‘Mtototo’ wongera agatege mu gikorwa cy’akabariro. Eric Katinala ati:

Ni uko umuti witwa Mtototo ndawugura. Nyuma yaho twagiye mu rugo, mu gihe umugore wanjye yateguraga amafunguro, nywa wa muti.

Byageze saa mbiri z’ijoro, Katinala na Ndakala batangira igikorwa cy’akabariro. Byageze aho umugore amubwira ko ananiwe, amusaba amazi yo kunywa n’andi yo kumumena ku mubiri.

Nyuma yo kunywa amazi no kuyamumenaho, bakomeje igikorwa maze Martha Ndakala akubita impanga y’inyuma ku gikuta nk’uko uyu mugabo yabisobanuriye imbere y’urukiko. Nyuma y’aho bahise bahagarika igikorwa, bararyama.

Byageze saa kumi n’imwe z’igitondo, umugabo abyutsa umugore, gusa amubwira ko yumva umubiri wacitse intege. Byatumye umugabo ajya gucana umuriro kugira ngo atekere umugore amafunguro y’igitondo.

Ubwo yari agicana umuriro, muramu we yageze mu rugo baraganira, ikiganiro kirarangira asubira mu rugo. Hashize akanya yumvise umwana ari kuririra mu nzu, agiye kureba asanga umugore we yataye ubwenge, ni ko guhamagara muramu we bamujyana ku bitaro bikuru bya Kasama.

Nyuma y’aho, muganga yamenyesheje Katinala ko umugore we yapfuye, amusaba kubimenyesha polisi.

Akimenya iby’urupfu rw’umugore we, yatinye kubwira umuryango intandaro yarwo kuko iwabo ngo kirazira kubwira abandi gahunda z’akabariro.

Ibipimo byafatiwe muri laboratwari byagaragaje ko mu mutwe w’umugore harimo amaraso ndetse afite n’ibikomere mu ijosi. Katinala yavuze ko ibi bikomere byatewe no guhindukira kenshi umugore yakoze ubwo bari mu gikorwa cy’abakariro.