Print

Umukinnyi wa Bayern Munich yatangaje ko yishimiye kubona Messi afite agahinda kenshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 4886

Leon Goretzka wakinnye neza cyane mu kibuga hagati mu ikipe ya FC Bayern,yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kubona Messi ababaye cyane nyuma yo kumutsinda ibitego 8-2.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Goretzka yabajijwe niba atababajwe no kubona umukinnyi yakuze akunda ndetse wari icyitegererezo cye,asohoka mu kibuga ababaye cyane,asubiza ko byamushimishije.

Yagize ati “Ntabwo byambabaje,byari bishimishije cyane.”

Thomas Muller wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino yabwiye abanyamakuru ati “Muri iki gihe ikipe yacu imeze neza cyane.Twishimye cyane nyuma y’umukino,byari agatangaza.Twishimishije cyane uyu munsi.”

Nyuma y’umukino,Messi yagaragaye yigunze wenyine ndetse yagiye mu rwambariro nta muntu n’umwe uje kumuhumuriza.

Uyu n’umwaka wa 3 wikurikiranya ikipe ya FC Barcelona isezererwa mu buryo bugayitse mu mikino ya UEFA Champions League.

Muri 2018 yasezerewe na AS Roma mu buryo bubabaje aho yatsinze ibitego 4-1 mu mukino ubanza hanyuma mu wo kwishyura itsindwa 3-0 I Roma.

Muri 2019 Barcelona yatsinze Liverpool ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu gihe mu wo kwishyura yatsinzwe ibitego 4-0 I Anfield.


Goretzka yavuze ko yashimishijwe no kubona Messi afite agahinda