Print

Impanga zashyingiranwe n’abasore nabo b’impanga zatangaje ko zatwitiye rimwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2020 Yasuwe: 9017

Inkuru y’izi mpanga zashyingiranwe n’abasore b’impanga yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo zatangazaga ko zitwitiye rimwe.

Izi mpanga zijya zisangira buri kimwe,bivugwa ko zishobora no kuba zaraterewe inda rimwe ndetse ngo birashoboka ko zizabyarira igihe kimwe.

Brittany na Briana Deane b’imyaka 33, bashyingiranwe n’abagabo babo Josh na Jeremy Salyers b’imyaka 35 muri 2018 nyuma yo guhurira mu birori bya Twin convention o muri Ohio mu gihugu cya US.

Aba bantu bose bakoreye ubukwe umunsi umwe,igihe kimwe ndetse n’ahantu hamwe ndetse aba bakobwa b’impanga batwitiye rimwe.

Babinyujije kuri Instagram yabo,aba bakobwa babwiye ababakurikira ko bombi batwite ndetse bateganya kwibarukira mu gihe kimwe.

Bagize bati “Abana bacu ntabwo azaba ari ababyara gusa ahubwo bazaba bameze nk’abavukana.Dutegerezanyije amatsiko guhura nabo nabo ubwabo bahure.”

Mu mwaka ushize nibwo aba bakobwa babwiye ikiganiro Australia’s Today ko bari gupanga gutwitira rimwe.

Brittany yagize ati “Hari ikintu twifuza guciramo rimwe.Twahuje iminsi mikuru itandukanye nko kurangiza amashuri,kwizihiza isabukuru,kubona impushya zo kubona ibinyabiziga ndetse twanashyingiriwe rimwe.Turifuza gutwitira rimwe.”

Izi mpanga 4 zibana mu nzu imwe ahitwa Virginia muri US,aho ibintu byose babikorera hamwe.




Comments

Muryango Prinsius 16 August 2020

Maze nibyiza