Print

Rayon Sports yiyemeje kwishyura ibirarane by’abakinnyi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2020 Yasuwe: 2963

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze umwiherero n’abakinnyi babo mu rwego rwo kurebera hamwe ubuzima rusange bw’ikipe, kubereka abakinnyi bashya, umutoza ndetse no gukemura ibibazo abakinnyi benshi bafite cyane iby’amafaranga.

Umwe mu bakinnyi bari bitabiriye uyu mwihererero yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko nk’abakinnyi mbere yo kwinjira mu mwiherero bumvikanye ko bagumba kwishyuza ibirarane byabo aho bemeje ko nta mukinnyi uzatangira imyitozo hari ibirarane bagifitiye bagenzi be.

Benshi mu bakinnyi bari bafite amatsiko yo kumva icyo ubuyobozi buvuga ku birarane bafitiwe, perezida w’iyi kipe wari uyoboye iyi nama yabwiye abakinnyi ko bakwihangana ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa kuko barimo kugikurikirana.

Ikindi ni uko babwiwe ko nyuma y’uko amasezerano yabo ahagaritswe muri Werurwe 2020, mu minsi mike bakira amabaruwa abasubiza mu kazi.

Rayon Sports yatakaje bamwe mu bakinnyi bayo bitewe no kunanirwa kubishyura ibirarane by’amafaranga yabasigayemo ubwo yabaguraga.

Abarimo Rutanga Eric na Kimenyi Yves bavuye muri iyi kipe mu minsi ishize bitera umwuka mubi ndetse biravugwa ko hari n’abandi bashobora kugenda igihe cyose iyi kipe yaba itabishyuye.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabwiye Rwanda Magazine ko ibivugwa ko ashobora kwegura aramutse ahawe amafaranga yagurije ikipe ari ibinyoma.

Yagize ati“Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayigurije ku bushake ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe.Nagiye ku buyobozi ntowe igihe rero natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi ansimbure.”


Comments

16 August 2020

Mubyukuri utuyoboje ibinyoma gusa