Print

Kevin de Bruyne yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2020 Yasuwe: 1011

Nyuma y’aho benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi banenze ihuriro ry’abanyamakuru bandika mu Bwongereza batoye Jordan Henderson nk’umukinnyi w’umwaka,abatora umukinnyi mwiza muri Premier League batoye Kevin de Bruyne.

Abakinnyi bari bahataniye iki gikombe barimo Jordan Henderson, Sadio Mane, Trent Alexander-Arnold,Danny Ings, Nick Pope na Jamie Vardy.

De Bruyne niwe mukinnyi wa Manchester City wenyine wari mu batorwa ariko yatsinze abakinnyi biganjemo aba Liverpool batwaye igikombe cya shampiyona.

Kuva De Bruyne yagera muri City muri 2015,yabaye umukinnyi ngenderwaho ndetse ntawe ushidikanya ko ubuhanga bwe aribwo bwahesheje Manchester City shampiyona 2 ziheruka n’ibindi bikombe binyuranye.

Umwaka w’imikino ushize wabaye igitangaza kuri uyu mugabo kuko yakoze agahigo ko gutanga imipira ivamo ibitego 20 anganya na Thierry Henry wari ugafite.Yatsinze kandi ibitego 13 bifasha City kuba ikipe yatsinze ibitego byinshi kurusha andi makipe yose ku nshuro ya 3 yikurikiranya.

Myugariro wa Liverpool,Alexander-Arnold niwe watowe nk’umukinnyi muto wahize abandi mu gihe umutoza w’umwaka yabaye Jurgen Klopp wahesheje igikombe cya shampiyona Liverpool yari imaze imyaka 30 idakoraho.

Klopp yatsinze abatoza barimo Frank Lampard wa Chelsea,Chris Wilder wa Sheffield United na Brendan Rodgers wa Leicester.

Mu minsi ishize nibwo umutoza Pep Guardiola yavuze ko ibi bihembo by’umukinnyi w’umwaka bibamo uburiganya kuko nta mukinnyi wa City ugitwara ariko kuri iyinshuro byahindutse de Bruyne aracyegukana.