Print

Umukobwa w’imyaka 13 yabyaye umwana ashimangira ko inda yayitewe n’umuhungu w’imyaka 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2020 Yasuwe: 10292

Uyu mukobwa waciye ibintu ku isi ubwo yatangazaga ko atwite ndetse inda yayitewe n’uyu mwana muto,benshi barabihakanye bavuga ko umwana ungana gutyo atatera inda.

Uyu mukobwa yateje impaka ndende hirya no hino ku isi benshi bemeza ko iki ari ikinyoma ariyo mpamvu uyu mukobwa yaje kuvuga ko yaje gufatwa ku ngufu n’umuhungu w’imyaka 16 wo mu gace ka Zheleznogorsk batuyemo.

Uyu mukobwa yaje gutangariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yaciye mu bihe bikomeye ubwo yari agiye kubyara uyu mwana we w’umukobwa.

Yagize ati “Byarangiye.Nabyaye umwana w’umukobwa saa yine z’amanywa.Byari bikomeye ariko ndaza kubaha amakuru nyuma.Ndaruhutse.”

Uyu mukobwa w’umunyeshuri yabaye icyamamare ubwo yatangazaga ko yatewe inda n’uyu mwana w’imyaka 10 byatumye abasaga ibihumbi 350 bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwana w’umukobwa ubwo yari atwite yabwiye abanyamakuru ko yakunze uyu mugenzi we w’imyaka 10 bakibonana bahita bakora imibonano mpuzabitsina amutera inda.

Aba bana bombi babana mu rugo rumwe aho ababyeyi babo bari kwita kuri uyu mukobwa ngo azabashe kwibaruka neza.

Daria w’imyaka 13 na Ivan w’imyaka 10 bagaragaye kuri TV y’iwabo mu Burusiya bavuga ku rukundo rwabo rwarangiye umwe ateye undi inda kandi bakiri bato.

Aba bana bavuze ko bahuye mu mwaka ushize urukundo ruhita rubashibukamo bakibonana bwa mbere.Aba bana batanze ikiganiro kuri TV babihawe uburenganzira n’ababyeyi babo.

Ubwo Daria yari afite inda y’ibyumweru 8 yagize ati “Inshuti yanjye yaraduhuje nyuma y’iminsi ibiri dutangira guteretana.Ivan yambwiye ko yankunze,tugerageza kujya tumarana iminsi turi kumwe.Twakundaga gutemberana mu muhanda dufatanye agatoki ku kandi ndetse tunasomana.”

Umwe mu baturanyi b’aba bana yemeje ko Ivan ariwe wateye inda uyu Daria gusa muganga witwa Dr Evgeny Grekov yavuze ko uyu mwana ari muto cyane atatera inda.

Yagize ati “Twagerageje gukora ibizamini muri laboratwari inshuro 3 nta kosa twakoze.Ivan nta ntanga agira.Aracyari muto cyane.Nta misemburo ya kigabo [ testosterone] aragira.Ntabwo arakura aracyafite ibice by’umubiri by’abana.”

Aba bana bombi ngo babana nk’umugabo n’umugore ndetse ku mbuga nkoranyambaga zabo bandikaho ko bashyingiranywe [married].

Daria yavuze ko we na Ivan bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ubwo umubyeyi w’uyu muhungu atari mu rugo ndetse ngo babigize ibanga cyane.


Comments

karegeya 17 August 2020

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene,ubujiji cyangwa kwishimisha.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye byemewe n’amategeko (bastards),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byose biri mu isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kubera ko abantu bananiye Imana.