Print

Covid-19: Habonetse abarwayi 101 mu Rwanda barimo 80 bo mu isoko rya Nyabugogo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2020 Yasuwe: 1777

Uyu munsi kandi hakize abantu 17 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,648.Abakirwaye ni 797.Abamaze gupfa ni 8.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu bwagaragaye mu minsi ibiri ishize bwaturutse ku bantu mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali aho ahanini biterwa no kuba abantu baradohotse ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo.

Magingo aya mu Rwanda harabarurwa abantu 2352 barimo 151 bagaragaye mu minsi ibiri gusa ishize, kandi biganje mu Mujyi wa Kigali mu masoko.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati “Bose twagiye tubasanga ahantu habiri, mu isoko ry’Umujyi wa Kigali hariya Kigali City Market ndetse no ku isoko bakunda kwita kwa Mutangana ku bantu bacururizamo imbere na hariya hanze. Hari na bake twagiye tubona mu bigo bitandukanye, muri za minisiteri ariko nibura aho habiri muri iki cyumweru gishize niho hagaragaye abarwayi benshi.”

Dr Ngamije yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Ati “Kubera n’imiterere y’akazi ko mu isoko, ukuntu abantu baba baganira, abacuruza n’abagura, ugasanga abantu bicaye bateye intebe bari kuganira umwe ku wundi, nk’aho nta kibazo na gito gihari cy’uburwayi bwa COVID-19, begeranye umuntu umwe ku wundi, bavuga, nta kibazo bafite nk’aho COVID-19 itariho.”

Minisitiri Dr Ngamije yatangaje ko kuva mu kwezi gushize, byatangiye kugaragara ko mu masoko harimo ikibazo ku bakarani bafasha abacuruzi n’abakiliya, baraburirwa ariko ntibakomeza kubahiriza amabwiriza.

Ati “Hari ikibazo cyo kwirinda ubu burwayi ndetse hari abo wumva basa n’aho batemeranya natwe ku mabwiriza tubabwira ko iyi ndwara yica, ni nk’aho hari abatemera ubukana bw’iyi ndwara.”’

Dr Ngamije yavuze ko atari ngombwa ko iyi ndwara yica abantu benshi kugira ngo abandi bumve ko ikomeye. Yavuze ko bidakwiye ko abantu bajya impaka ku bukana bwayo ku buryo umuntu ahitamo kujenjeka kugeza yanduye.

Mu ngamba zigiye gufatwa harimo kwigisha kugira ngo buri wese abone ko icyo asuzugura ari ikibazo gikomeye. Yavuze ko abarwaye Coronavirus babishaka bazahabwa urubuga rwo gutanga ubuhamya ku buryo bigisha bagenzi babo.