Print

Reba bumwe mu butumwa Mwiseneza Josiane yagenewe n’abakunzi be nyuma yo kwambikwa impeta[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2020 Yasuwe: 13115

Mwiseneza Josiane yasabywe n’ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n’uyu musore kuzamubera umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

Abafana ba Mwiseneza Josiane bagiye bamugenera ubutumwa butandukanye; hano twabegeranyirije bumwe mu butumwa Mwiseneza Josiane yagenewe n’abafana be ndetse n’abamukurikira kuri instagram.




Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

N’umuhango witabiriwe na bamwe mu nshuti ze nka Miss Yasipi Casmir bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse n’abandi batandukanye.

Ni ibirori byagaragaraga ko byateguwe kuko hari hari n’abantu baringaniye mu cyumba gitatse indabo n’ikipe y’abashinzwe gufata amashusho, ndetse mu mashusho humvikanaga amajwi y’abakobwa bavuzaga akaruru bamusaba kwegera imbere ngo asanganire umukunzi we aho yari apfukamishije ivi rimwe ari na byo byitwa gutera ivi.

Muri uyu muhango ugaragara mu mashusho nk’uwamaze umwanya muto, Miss Mwiseneza Josiane yagaragaraga nk’uwari utunguwe, yegera umukunzi we yipfutse n’ikiganza mu maso, yemera kwambara impeta yari ahawe, abari aho bakomera amashyi icyarimwe.

Uku kwambikwa impeta, kwaciye amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga, n’ubwo bitazwi neza igihe bazarushingira.

Mu bihe bitandukanye, Miss Josiane yakunze guhakana ko adafite umukunzi, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka, Miss Josiane wari ku ishuri muri INES-Ruhengeri, yongera kuvuga ko ikimushishikaje ari ugukomeza amashuri ye ndetse ko ibyo gukundana bitari muri gahunda.