Print

Esiteri yahishuye ko Imana yamuhaye imigisha itatu nyuma y’imyaka 20 atabyara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2020 Yasuwe: 4945

Iyi ni inkuru nziza, y’umugore wari umaze imyaka 20 yarategereje urubyaro yarahebye, uyu mugore yari amaze imyaka 20 abana n’umugabo, bagiye kwamuganga babaha imiti ibaho yose ariko urubyaro rurabura.

Esiteri yahishuye ko Imana yamuhaye imigisha itatu nyuma yimyaka 20 atabyara.

Esther Michael, ubu yari amaze kugeza ku myaka 48, yarihebye cyane yumvako atazigera abyara kuko yaba no mubavuzi bagakondo hose ntako batagize ariko urubyaro rurabura.

Esther yahamijeko ibi ari ibitangaza Imana yakoze, maze asangiza inshuti ze ifoto y’abana batatu b’impanga aherutse kwibaruka, yavuzeko kuva yatwita yanze kugira ikintu abivugaho kuko atabyizeraga neza ko ibyo yabwiwe n’abaganga ko atwite ataribyo.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 20, narihebye,Umunsi umwe mvuye ku kazi natashye numva merewe nabi cyane ndikuribwa munda, umubiri wose numva nshushye mbanza kugirango ni marariya, nagiye kuri farumasi bampa imiti ariko ntacyo byatanze, bukeye bwaho nibwo nagiye kwamuganga, bamfata ibizamini byose harimo n’ibyuko naba ntwite, muganga yambwiye ko ntwite inda y’amezi atatu, ndamureba nzunguza umutwe ndamwihorera sinagira nicyo mubaza”

Uyu mugore wo mugihugu cya Nigeria akomeza agira ati “Icyogihe umugabo ntbawo twarikumwe, ariko nawe nageze murugo, mubwirako babuze indwara, nangakumubwira ko ntwite kuko numvaga ko ibyo bamwiye ataribyo…..”

Esiteri yahishuye ko Imana yamuhaye imigisha itatu nyuma y’imyaka 20 atabyara. Ku bwe, Imana yahanaguye amarira ye.

Yongeyeho ko nta kintu Imana idashobora gukora kandi asengera abagore bose bameze nkawe kuko azi neza agahinda n’umubabaro yagize muri iyi myaka yose.