Print

Perezida Museveni yabwiwe ko iyo bitaba kubwa Rebecca atari kwemererwa kwiyamamaza mu matora ataha

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2020 Yasuwe: 3947

Kadaga ibi yabitangaje ku wa Gatanu ushize avuga ko yari akwiye no gushimirwa n’ishyaka riri ku butegetsi rikamuha umwanya w’umuyobozi waryo wungirije wa kabiri kubera inkunga ye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Yavuze ko iyo zitaba imbaraga ze yashyize mu gutambutsa umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga hagakurwamo imyaka Umukuru w’Igihugu atagomba kuba arengeje kugira ngo yiyamamaze mu 2017 bitari gukunda.

Yabwiraga intumwa za NRM muri Kigezi, aho bari bateraniye muri White Horse Inn Hotel iherereye mu Mujyi wa Kabale. Yavuze ko yarwanye urugamba rutoroshye ahanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko kandi akabasha gutuma itegeko ritambuka. Ati:

Niba mwibuka icyumweru cy’imyaka ntarengwa, cyari icyumweru giteye ubwoba. Bahereye ku kuzenguruka ameza ya perezida w’inteko. Abandi bagenzi banjye ntibabashaga gukora. Umunsi wakurikiye banteraga intebe kugirango nsohoke mu nteko. Baririmbye indirimbo y’igihugu iminota hafi 45, mfata icyemezo cyo kubasohora mu nteko turakomeza. Twagumye mu nteko kugeza saa sita z’ijoro.

Hon. Kadaga yakomeje abaza ati: “Uriya mwanya ntiwari uwanjye, kuki narwaniye perezida? Nari kuhava nkajya mu zabukuru mu cyubahiro muri Kamuli…ariko nagombaga kuhaba nkizera ko itegeko ryatambutse.”

Kadaga wifuza kuba umuyobozi wa 2 wungirije w’ishyaka rya NRM mu gihugu, kimwe n’abandi bagenzi be ngo bahanganye mu matora y’ubuyobozi bw’ishyaka n’abandi bayobozi bakiri bato, ariko batarimo Museveni n’umuyobozi wungirije wa mbere w’ishyaka, Alhaji Moses Kigongo badafite abo bahanganye ku myanya yabo.


Comments

SEGAHINDA 17 August 2020

Wagize nabi, wahemukiye ABAGANDE BOSE. AMATEKA AZABIKUBAZA.