Print

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa bya miliyoni zisaga 100 FRW bihiramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 August 2020 Yasuwe: 2425

Inzu y’ububiko bw’ibicuruzwa yo mu karere ka Musanze yibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020,hahiramo ibifite agaciro ka Miliyoni ziri hagati ya 50 n’ 100 Frw.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yafashwe n’inkongi saa munani na mirongo ine (14h40) mu gihe Police ishinzwe kuzimya umuriro yahageze nyuma y’iminota 30 iyi nzu iri gushya.

Imodoka izimya umuriro yasanze hamaze kwangirika byinshi ku buryo ibicuruzwa byari biri mu bubiko bwa kimwe mu bice by’iyi nzu byahiye byose birakongoka.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru cyavugishije umuyobozi w’ubu bubiko, akibwira ko hahiriyemo ibicuruzwa bifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 50 na 100 Frw.

Tumukunde Dady wari umuyobozi w’ubu bubiko bwa kompanyi yitwa Kabagema Investment Company, yabwiye Umuseke ko iyi nyubako yari igizwe n’ibice bibiri; icy’ububiko n’icy’ibiro by’abakozi.

Avuga ko uretse gusohora ibikoresho byari biri mu biro ngo mu bubiko nta na kimwe babashije gusohora ku buryo byose byahiriyemo bigakongoka.

Nzabonimpa Faustin nyiri iyi nzu, yabwiye Umuseke ko batamenye icyateye iyi nkongi kuko basanzwe bahaza ari uko hari ibicuruzwa bagiye kujyana mu maduka anyuranye.

Avuga ko hari harimo ibicuruzwa binyuranye byiganjemo ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, byose bikaba byahiriyemo.

Uyu muyobozi w’iriya Komanyi avuga ko basanzwe bafite ubwishingizi bw’inkongi ariko ko bitakuraho igihombo batewe n’iyi yabibasiye uyu munsi.


Inkuru ya UMUSEKE