Print

Manchester United irifuza gusinyisha abakinnyi 4 bagiye kurekurwa na FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 5369

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer arifuza abakinnyi 4 bo mu ikipe ya FC Barcelona barimo Ousmane Dembele, Arturo Vidal, Ivan Rakitic na Samuel Umtiti kugira ngo bazamufashe mu mwaka w’imikino utaha.

Ikipe ya FC Barcelona ishaka kugurisha abakinnyi hafi ya bose bo mu ikipe ya mbere,kugira ngo nibura ikusanye miliyoni 90 z’amapawundi yashora ku isoko.

Mu bakinnyi yifuza kurekura,harimo 4 bifuzwa na Manchester United barimo Ousmane Dembele, Arturo Vidal, Ivan Rakitic na Samuel Umtiti nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo kibogamira kuri Barca kibitangaza.

Kunyagirwa ibitego 8-2 na Bayern Munich byateye umwuka mubi muri FC Barcelona ariyo mpamvu ishaka kongera kubaka ikipe bundi bushya ihereye kuri Messi na Ter Stegen.

Icyiza kurusha ibindi nuko aba bakinnyi bose United yifuza bari ku isoko ndetse amakuru ahari nuko FC Barcelona yagabanyije igiciro cyabo ku buryo bitagorana kubagura.

Iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza yanenzwe na benshi nyuma yo gusezererwa mu buryo budasobanutse na Sevilla muri Europa League ku bitego 2-1 kandi yayoboye umukino ndetse ikanahusha uburyo butagira ingano.

United iryamye cyane ku kugura umwongereza Jadon Sancho ariko ikipe ya Borussia Dortmund yanze kumugurisha ariyo mpamvu yahinduye icyerekezo ijya kuri aba bakinnyi 4.

Dembele afatwa nk’uwasimbura Sancho gusa imvune ze zari buri kanya zatumye atabasha gutanga umusaruro muri FC Barcelona.

Umtiti yari umukinnyi ubanza mu kibuga muri FC Barcelona ndetse yanahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi ariko imvune y’ivi yagize yamusubije inyuma cyane bituma abura umwanya n’uwo abonye akora amakosa menshi.

Rakitic yanze kwerekeza muri United muri Mutarama ariko kuri ubu iyi kipe yongeye kumwifuza we na Vidal usigaje umwaka umwe ngo amasezerano ye arangire.


Comments

Baraka jnepo 2 June 2023

Guxa man utd yacu dukunda turibenshi nishake hagati ndetse nabadefanseli kuko magwaya aratubeshya guxa man_ utd hejuru hejuru kunda cyan


Jeanepo mousceni baraka 16 February 2023

Man utd ndayishigikiye