Print

Hamuritswe imashini yiswe Intare ifite ikoranabuhanga rihambaye mu kurinda ikwirakwira rya Covid-19 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 3996

Iyi mashini ikoresha amashanyarazi ifite ikoranabuhanga rihambaye. Ifite aho bakarabira intoki, ibasha gupima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa ku buryo uwo isanganye ikibazo itazajya imwerera kwinjira.

Iri rembo ryikoresha ryiswe “Intare”, rizajya rishyirwa ahantu abantu binjirira bajya mu bigo binyuranye cyangwa bajya ahahurira abantu benshi, bakanyuramo rikabasukura kuva ku mutwe kugera ku birenge hifashishijwe umuti wabugenewe (sanitizer).

Ku muryango aho binjirira, ifite camera ziri ku rwego rwo hejuru zizajya zifata amakuru y’uwinjiye. Uwo ibipimo biri hejuru y’ibisanzwe (37ºC), rizajya rihita ritanga umuburo, kuko ubushyuhe bukabije ari kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.

Nyuma yo gupimwa ubushyuhe, iri rembo rifite uburyo buzajya busaba umuntu guhita arambura ibiganza imbere y’akamashini karimo umuti wica udukoko (sanitizer), maze kawusohore umuntu akarabe intoki.

Nyuma yaho, umuntu azajya akomeza imbere ye yinjire mu kumba arambure amaboko, maze imashini zisohore wa muti (sanitizer) ku mubiri we wose n’impande zawo. Hari n’agace umuntu akandagiramo, ku buryo n’udukoko turi munsi y’inkweto tutazarokoka.

Amakuru yose azajya akusanywa kuri buri muntu winjiyemo, azajya ashyikirizwa inzego z’ubuzima, ku buryo aho iri koranabuhanga riri, ibitabo byifashishwa ubu bitazakenerwa.

Ku muntu umaze gukorerwa isukura, ntashobora gutoha cyane ku buryo byamubangamira.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo gushyirwamo litiro 40 z’umuti usukura, zifite ubushobozi bwo gusukura abantu 1200, amakuru avuga ko SMS Group izajya igurisha litiro imwe ku 5000 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze iki gikorwa kizunganira igihugu mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Iri rembo rizafasha mu gukumira ko umuntu ufite uburwayi, afite ibimenyetso cyangwa atabifite, yabukwirakwiza aho agiye”.

Yashimiye SMS Group yazanye iri koranabuhanga mu Rwanda, avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda gushakira Coronavirus ibisubizo, aho guharirwa gusa inzego z’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru wa SMS Group, Mike Byusa, yavuze ko bifuje gukora iyi mashini mu rwego rwo guhuriza hamwe ibikorwa byose bigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, birimo gupima umuriro, gukaraba intoki n’ibindi.

Yagize ati “Ni irembo rishyira hamwe ibyo bikorwa byose bijyanye no kwirinda, harimo gupima umuriro, gukaraba intoki ndetse akarusho karyo ni uko ushobora gusukura umubiri wose, harimo n’inkweto”.

Byusa yavuze ko biteguye gukorana na buri wese ubyifuza, ‘kuko iyi mashini ishobora gukoreshwa ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, inzu z’amaguriro, insengero n’ibindi’.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko iri rembo ryamuritswe rifite agaciro ka miliyoni 10,350,000 Frw. Kuba rikorerwa mu Rwanda, bituma iri rembo rihenduka ugereranyije n’andi ari ku rwego mpuzamahanga, kuko agura hagati ya miliyoni 15 Frw na 25 Frw udashyizemo ibindi biciro nk’iby’ingendo n’ibindi.

Byusa yavuze ko iri rembo ridahenze, ugereranyije n’ibikorwa rikora kandi ko SMS Group yateguye uburyo buzafasha abazagura amarembo menshi. Ku bantu 100 ba mbere bazagura hagati y’irembo rimwe n’atanu, bazagabanyirizwa kugera ku 10%, mu gihe abazagura amarembo 20 bazagabanyirizwa 20%.





Source: IGIHE