Print

Rubavu: Polisi yerekanye agatsiko k’abajura bitwazaga imihoro bakiba abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 1767

Aba bagabo barimo batandatu bari mu itsinda rimaze amezi atatu, aba bakaba ari bo bajyaga kwiba, mu gihe abandi bane ari abaguraga ibyo bibye.

Umwe muri bo Nkurunziza Daniel alias Ali Baba avuga ko bagiye biba ahantu hatandukanye bitwaje intwaro gakondo asaba imbabazi ku byo yakoze.

Ati “Njyewe nari nsanzwe nkorakora [niba] mu modoka, nza guhura na bagenzi banjye barambwira ngo bafite akazi n’uko ninjira itsinda bahita banjyana i Gakeri twibayo telefoni 18. Twagiye no mu bapadiri twibayo televiziyo ebyiri, narafashwe ntanga amakuru ubu byose birimo kuboneka”.

Yakomeje avuga ko bitwazaga imihoro kugira ngo babashe guhangana n’abanyerondo igihe cyose baba babitambitse.

Ati “Twitwaza imipanga ibiri n’ibibando mu rwego rwo guhangana n’abanyerondo, ndasaba imbabazi ku byo nakoze’’.

Ndagijimana Emmanuel alias Peter, umukomsiyoneri w’ibikoresho by’ikoranabuhanga ufatwa nk’uwashinze iri tsinda, yahakanye ibyo bamushinja avuga ko yaguraga nabo ibyo bibye gusa.

Ati “Ntuye Mahoko, njye aba bantu bangurishije ibi bikoresho nziko byibwe bafunzwe baramfata. Nari maze kugura nabo inshuro ebyiri, ndicuza nsaba imbabazi kuko nirukankiye inyungu nyinshi.”
Ndayisaba Fabrice, umucuruzi w’ibikoresho by’ikoranabuhanga wibwe ibingana na miliyoni 4Frw, asaba ubutabera no kumufasha kugaruza imitungo yibwe na bagenzi be.

Ati ’’Baraje baranyiba Saa Saba z’ijoro batema umuzamu batwara amatelefone, mudasobwa na flash disk, bari benshi bafunze umuhanda. Polisi yaradutabaye irakurikirana none batangiye gufatwa”.

“Badufashe bose bafatwe bajyanwe mu butabera kuko hari abafite imitungo nubwo bazafungwa, twebwe dukeneye kubona ibyo twabuze’’.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, Chief Inspector of Police, Karekezi Bonaventure avuga ko aka gatsiko kari karayogoje umujyi, ashima abaturage batanze amakuru, anasaba urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Ati ’’Aba bantu harimo abajura biba n’abakomisiyoneri babafasha, ni abajura ruharwa bakoresha intwaro gakondo bagatobora n’amazu bagatwara na za televiziyo. Bibye ahantu hatandukanye hano mu mujyi, bafashwe ku bufatanye bwa polisi n’abaturage”.

Yakomeje agira ati “Turasaba urubyiruko kuko bafite amahirwe igihugu cyabahaye, bareke kwishora mu bujura kuko niyo byatinda barafatwa. Naho abagura ibyibwe nabo ni abajura turabasaba kureka uyu muco wo kugura ibyibano, abacuruzi bo turabasaba gushyiraho za camera’’.

Nyuma yo kwerekwa itangazamakuru bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Gisenyi.

Abakekwaho ubujura, bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho. Ibyo bivuze ko hagendewe ku gitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda bahamwe n’icyaha bahanishwa igihano kirimo igifungo cy’imyaka itari munsi y’ibiri n’ihazabu ya miliyoni hagati y’imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.


Source: IGIHE