Print

Umukozi yibagiwe kuzimya Camera ye ubwo yari mu nama yifashishijwe ikoranabuhanga bagenzi be bamubona ari gukora imibonano mpuzabitsina n’ umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 22342

Uyu mugabo yahuye n’uruva gusenya kuko ubwo iyi nama y’ikigo akorera yari igeze ku musozo,umugore we yahise aza aramusumira bibagirwa kuzimya camera yakoreshaga mu kuganira na bagenzi be ku ikoranabuhanga rya Video conference birangira bamubonye ari gutera akabariro.

Amashusho y’uyu mugabo n’umugore we bari gutera akabariro yagaragaye imbonankubone ku ma mashini ya bagenzi be barimo umwe wayishyize hanze nyuma yo kuyifata.

Iyi nama yari ihuje abayobozi bo mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil,yari igamije kumenya neza niba abanyeshuri bagaburirwa neza muri ibi bihe bya Covid-19.

Uyu mugabo utari kumwe na bagenzi be bakorana,yakoze iyi nama yicaye ku buriri bwe ariyo mpamvu ubwo yari igeze ku musozo umugore yaje kumureba yibagirwa kuzimya Camera batangira gukora imibonano mpuzabitsina.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Metropoles iyi nama yari iyobowe n’uwitwa Leonel Brizola, ukuriye ishyaka rya Liberty Party washakaga kumenya uko ubuzima bw’abana bumeze muri ibi bihe bya Coronavirus.

Ubwo uyu mugabo yibagirwaga kuzimya camera ye agatera akabariro bagenzi be bamureba,bakomeje kuganira kuri iki kibazo kibahuje.

Bwana Brizola yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye kuri uriya mukozi wabo ari igikorwa cyamutunguye atari ibintu yari yapanze.

Yagize ati “Tukimara kubona ibiri kuba,twahise dusaba abari ku buhanga bw’ibyuma kumukura ku murongo.Twebwe nta bushake twagize bwo gushyira hanze ayo mashusho.



Comments

Lambert 19 August 2020

Bitwaye ikise nibari madam we jyewe ndumva ntacyaha kirimo rwose apfa kuba ari madam we babana byemewe n’amategeko


DUMBULI 19 August 2020

Nta kibazo yakoze inama yubaka n’urugo rwe akubitaho akabariro gakomeye barumirwa uriya mugore ntiyari yorohewe wasanga yari yarabuze umugabo we kubera akazi nyumay’inshingano z’akazi ahita yinjira mu zo urugo . erega ingaruka z’ikoranabuhanga ntizabura.