Print

Arsenal yamaze kwambura myugariro Manchester United na Napoli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 3497

Uyu musore ugomba gutangwaho akayabo ka miliyoni 22 z’amapawundi,yifujwe n’amakipe menshi cyane kubera urwego rwo hejuru yagaragaje gusa byarangiye Arsenal ariyo imwegukanye.

Gabriel Magalhaes yakinnye imikino 23 mu mwaka w’imikino ushize,afasha Lille kurangiza ku mwanya wa kane mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kiyogoza isi shampiyona ya Ligue 1 igahagarikwa burundu.

Arsenal iri kongera imbaraga mu bwugarizi nyuma y’aho irangije ku mwanya wa 8 bitewe n’ubwugarizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi cyane.Mu mwaka ushize yinjijwe ibitego 48 muri Premier League ishize.

Arsenal na Lille bakomeje gukorana neza kuko mu mwaka ushize aribwo yaguze Nicolas Pepe kuri miliyoni 72 z’amapawundi ariko agomba kwishyurwa mu byiciro.

Iyi kipe yamaze kugura myugariro witwa William Saliba muri Sainte Etienne wiyongera kuri Pablo Mari,David Luiz na Mustafi basanzwe bakina.

Arsenal yari ihanganye na Manchester United nayo yifuzaga uyu mukinnyi kugira ngo aze gufatanya na Maguire na Lindelof badafite umukinnyi ukomeye ubasimbura.

Arsenal ikomeje kwiyubaka cyane kuko mu minsi ishize yaguze umunya Brazil,Willian wakinaga mu ikipe ya Chelsea.

Iyi kipe irashaka kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’aho ushize yatwaye FA Cup itsinze Chelsea FC ibitego 2-1.