Print

Mali: Perezida Keita na bamwe mu bagize Guverinoma bafunzwe n’abasirikare bashaka kumuhirika ku butegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 1943

Minisitiri w’intebe Boubou Cissé nawe yafashwe, n’ubwo mu minsi ishize hari hasabwe ko haba ibiganiro nk’abavandimwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye ibikorwa byo gushaka gukuraho ubutegetsi,byatangiye haba kurasana mu nkambi ikomeye iri mu karere kitwa Kati ku birometero 15 uvuye ku murwa mukuru w’icyo gihugu Bamako.

Ku murwa mukuru, insoresore zateye inyubako ya leta.

Ibyo byabaye hashize amasaha make gusa igice cy’abasirikare cyigometse - aho abasirikare bakuru bahagaritswe n’abo basirikare bari barakaye.

Uko kwigomeka kwamaganwe n’ Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) hamwe n’u Bufaransa bwakoronije iki gihugu.

Ibi bibaye mu gihe hari imyigaragambyo yindi yarimo gutegurwa yo kwamagana umukuru w’igihugu bamusaba ko yegura.

Bwana Keita yatsinze amatora yo mu 2018 nka manda ye ya kabiri, ariko yari ahanganye n’uburakari bw’abaturage kubera ruswwa, isesagurwa ry’umutungo wa leta hamwe n’umutekano ukomeje kuba mubi kubera abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu.

Ntibiramenyekana umubare w’abasirikare bari muri iyo myigaragambyo. Hari amakuru avuga ko yaba yavuye ku mwiryane ujyanye n’umushahara wabo.

Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) usaba abigometse gusubira mu bigo byabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Jean Yves Le Drian avuga ko Ubufaransa bwamaganye « bikomeye ibintu birimo kuba », asaba abasirikare bigometse gusubira mu bigo byabo.

Ubufaransa busanzwe bwarohereje ingabo muri Mali mu kurwanya imitwe y’abarwanyi b’intagondwa zo mu idini ya Isilamu.

Amashusho yerekanywe na AFP yerekanye inyubako ya Minisiteri y’ubutabera mu murwa mukuru Bamako irimo gushya.

Mu gitondo cy’uyu munsi, umuhungu w’umukuru w’igihugu Karim Keïta,yahakanye amakuru yavugaga ko nawe yafashwe n’abasirikarebigometse.

Umukuru w’ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika Moussa Faki Mahamat yamaganye bikomeye ihagarikwa rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita, na Minisitiri w’intebe n’abandi ba Minisitiri, asaba ko bose barekurwa vuba na bwangu.