Print

Mali: Perezida Boubacar Keita yeguye ku mugaragaro,abamweguje bizeza gushyiraho inzibacyuho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2020 Yasuwe: 1816

Abasirikare bavuze ibi nyuma yuko ejo ku wa kabiri Bwana Keïta agaragaye kuri televiziyo y’igihugu akavuga ko yeguye ku butegetsi.

Hari hashize amasaha we na Minisitiri w’intebe Boubou Cissé bajyanwe batunzwe imbunda mu kigo cya gisirikare kiri hafi y’umurwa mukuru Bamako.

Iki gikorwa cyamaganywe n’ibihugu byo mu karere ndetse n’Ubufaransa bwahoze bukoloniza Mali.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nayo yamaganye uko guhirika ubutegetsi kwakozwe n’abasirikare.

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) watangaje ko wazitiye imipaka ya Mali ndetse uhagarika n’umubano mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Kuri uyu wa gatatu, biteganyijwe ko akanama k’umutekano ka ONU gaterana kiga kuri Mali.

Perezida Keïta yavuze iki?

Mu ijambo yaraye avugiye kuri televiziyo, Bwana Keïta yavuze ko anasheshe leta n’inteko ishingamategeko.

Yongeyeho ati: "Ndashaka ko nta maraso ameneka ngo nkunde ngume ku butegetsi".

Bwana Keïta yagize ati: "Niba uyu munsi [ku wa kabiri], bamwe mu bagize ingabo zacu bashaka ko ibi birangira ari uko babigizemo uruhare, mu by’ukuri hari [andi] amahitamo mfite?"

"Nta rwango mfitiye uwo ari we wese, urukundo mfitiye igihugu cyanjye ntabwo rubinyemerera".

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kabiri, abasirikare bagumutse bari bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Kati.

Hamaze igihe hari uburakari mu basirikare butewe n’umushahara n’intambara ikomeje barwana n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu - ndetse no kutishimira uyu wahoze ari perezida.

Bwana Keïta yari yatsindiye manda ya kabiri mu matora yo mu 2018, ariko hakomeje kubaho uburakari kubera ruswa, gucunga ubukungu nabi no kwiyongera k’urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibyo byateje imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga mu mezi ya vuba ashize.

Urugaga rushya rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru mu idini ya isilamu utsimbaraye mu bya kera, Imam Mahmoud Dicko, rwari rwasabye ko habaho amavugurura nyuma yo kwanga ibyo Bwana Keïta yari yemeye, birimo no gushyiraho leta y’ubumwe.

Ni iki tuzi ku igumuka ry’abasirikare?

Ryayobowe na Col Malick Diaw - wungirije umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kati - ari kumwe n’undi musirikare mukuru, Jenerali Sadio Camara, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Abdoul Ba wo mu ishami ritangaza ibiganiro mu Gifaransa rya BBC Afrique uri i Bamako.

Nyuma yo kwigarurira icyo kigo, kiri ku ntera hafi ya 15km uvuye rwagati muri Bamako, abasirikare bagumutse berekeje i Bamako, aho basanganiwe n’imbaga y’abaturage bari bateranye basaba ko Bwana Keïta yegura.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ejo ku wa kabiri, biraye ku nyubako atuyemo bamuta muri yombi ndetse na minisitiri w’intebe - bombi bari aho ngaho.

Umuhungu wa perezida, umukuru w’inteko ishingamategeko, minisitiri w’ububanyi n’amahanga na minisitiri w’imari, batangajwe ko bari mu bategetsi bafunzwe n’abo basirikare.

Umubare w’abasirikare bagumutse ntabwo uzwi.

Mu mwaka wa 2012, ikigo cya gisirikare cya Kati cyanabaye izingiro ry’irindi gumuka ry’abasirikare barakariye kuba abasirikare bakuru barananiwe kubuza intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu n’inyeshyamba z’aba Touareg kwigarurira amajyaruguru y’igihugu.

BBC