Print

Karekezi Olivier n’abandi benshi bagaragaye mu isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2020 Yasuwe: 2863

Kuri uyu Kabiri,nibwo abarimo umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Olivier Karekezi ,Sarpong n’abandi bitabye Police kugira ngo batange ibisobanuro ku mafoto yacicikanye hirya no hino bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikabije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radiyo Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye ibi birori, bamaze gushyirwa mu kato.

Ati “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo ?.

Ntabwo umunsi umwe [mu kato] uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima. Iminsi y’akato igenwa na RBC [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi] nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.

Bivugwa ko Umutoza wa Kiyovu Spots, Karekezi Olivier, Kimenyi Yves na Michael Sarpong bitabye polisi kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kuva ku wa Kabiri mu gitondo, bahava mu ijoro nyuma saa yine (22:00).